AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Mexico: Umucuruzi w’ibiyobyabwenge yakatiwe gufungwa burundu hiyongeyeho indi myaka 30

Joaquin Guzman wamamaye nka El Chapo, umucuruzi w’ibiyobyabwenge muri Mexico yakatiwe gufungwa burundu hiyongeyeho imyaka 30, kabuhariwe mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gucuruza nkana ibitemewe mu gihugu.

Uyu mugabo w’imyaka 62, muri Gashyantare yahamijwe n’urukiko rw’i New York ibyaha 10, birimo gukwirakwiza ibiyobyabwenge na magendu mu gihugu.

Muri 2015, yaravuzwe cyane ubwo yatorokaga gereza yo muri Mexique aciye mu muferege wo munsi y’ubutaka wacukuwe kugera aho yari afungiye ngo azabashe gucika.

Nyuma yaje kongera guhigwa bishyizwemo imbaraga na Leta zunze ubumwe za Amerika, yarafashwe maze mu 2017 yohererezwa Amerika.

Yahoze ari we utegeka itsinda rigari ryitwa ‘Sinaloa cartel’, abategetsi bavuga ko ari ryo rinini cyane ryoherezaga ibiyobyabwenge muri Amerika.

Mu rubanza rwe, abatangabuhamya bavuze ko El Chapo yakoreye iyicarubozo abantu bose bahanganaga n’iri tsinda rye.

Asemurirwa n’umusemuzi ejo kuwa gatatu mbere yo gusomerwa, Guzman yavugiye mu cyumba cy’urukiko ko aho afungiye muri Amerika yahahuriye ‘n’iyicarubozo ryo mu ntekerezo, mu mutwe no mu mbamutima ze amasaha 24 ya buri munsi”.

Yashinje kandi abacamanza kubogama mu rubanza rwe no kurwitwaramo nabi.

Gufungwa burundu nicyo gihano gito cyashobokaga ku byaha uyu mugabo yaregwaga. Imyaka 30 yacyongeweho umucamanza avuga ko ari iyo gukoresha imbunda atabyemerewe n’amategeko.

Yategetswe kandi kwishyura ihazabu ya miliyari 10 z’amadorari ya Amerika (asaga tiliyari 10 y’u Rwanda).

Abashinjacyaha bavuze ko Guzman azakorera igihano cye inyuma ya za “toni z’ibyuma”, bashaka kuvuga muri gereza irindwa cyane ya Colorado.

Ntabwo byahise bimenyekana neza niba Guzman ajuririra iki gihano yahawe.

Umuharwe ukurikiranweho gucuruza ibiyobyabwenge yakatiwe burundu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger