AmakuruAmakuru ashushye

Meteo Rwanda yaburiye abaturage ku mvura nyinshi izagwa kugeza ku Cyumweru

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagije bwatanze  itangazo riburira Abanyarwanda ko guhera taliki 10 kugeza taliki 13, Ukwakira, 2019 ahenshi mu Rwanda hazagwa imvura nyinshi.

Meteo ivuga ko kuri uyu wa Kane iri bugwe ariko ntibe nyinshi nk’uko izaba imeze mu minsi izakurikira. Mu itangazo “riburira” ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane, Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Gahigi Aimable, yavuze ko imvura iteganyijwe kugeza ku Cyumweru ingana na milimetero hagati ya 10 na 25 ku munsi.

“Bitewe n’uko iyi mvura iteganyijwe kuzagwa mu minsi ikurikiranye, ishobora gutera inkangu n’imyuzure cyane cyane mu turere dukunze kwibasirwa n’ibyo biza two mu Ntara y’Amajyaruguru ari two Musanze, Gicumbi, Gakenke, utwo mu Ntara y’Iburengerazuba ari two Nyabihu, Rubavu, Rusizi na Nyamasheke, ndetse n’Uturere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Muhanga two mu Ntara y’Amajyepfo.”

“Iyi mvura kandi biteganyijwe ko izajya iba irimo umuyaga, bityo mukaba musabwe kwitwararika mukurikiza amabwiriza asanzwe yo kwirinda ibiza n’inama muzajya mugezwaho n’ababishinzwe mu nzego zitandukanye.”

Kubera ko iriya mvura izaba irimo umuyaga, abantu barasabwa kwitwararika bagakurikiza amabwiriza asanzwe n’inama bagirwa zo kwirinda ingaruka ziremereye ziterwa n’ibiza.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger