AmakuruImikino

Messi ntari mu bakinnyi PSG yiyambaje imbere ya Leipzig

Umunya-Argentine Lionel Messi ntari mu bakinnyi ikipe ya Paris Saint-Germain iziyambaza ikina na RB Leipzig yo mu Budage muri UEFA Champions league, kubera ibibazo by’imvune yagiye agira.

Umutoza Mauricio Pochettino yavuze ko Messi yagiriye akabazo k’imvune mu mukino wa shampiyona y’Abafansa PSG iheruka gutsindamo Lille ibitego 2-1, ariko nanone uyu mukinnyi akaba yaragize n’ibindi bibazo bibiri bitandukanye byatumye atiyambazwa ku mukino wa Leipzig.

PSG ku rubuga rwayo yavuze ko “Leo afite ikibazo cya hamstring mu kaguru k’ibumoso ndetse n’ububabare bwo mu ivi nyuma yo gukomereka.”

Ntihatangajwe igihe Messi agomba kumara hanze y’ikibuga, gusa imvune afite ishimangira ko ashobora gusiba imikino myinshi.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yatangiye kubabara mu ivi muri Nzeri uyu mwaka ubwo yari hamwe n’ikipe y’Igihugu ya Argentine mu mikino y’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Byitezwe ko Messi agomba kwerekeza muri Espagne aho agomba kuvurirwa n’inzobere mu kuvura amavi.

Bijyanye n’iyi mvune, Messi ashobora kutagaragara mu mukino wa shampiyona PSG izahuriramo na Bordeaux ku wa Gatandatu w’iki cyumweru ndetse n’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi Argentine yitegura gukina.

Cyakora cyo hari icyizere cy’uko uyu mukinnyi ashobora kuzagaragara mu mukino wa PSG na Nantes wo ku wa 20 Ugushyingo, mbere y’iminsi ine ngo iyi kipe ihurire na Manchester City mu mukino wa UEFA Champions league.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger