AmakuruImikino

Messi agiye kuva muri FC Barcelona nyuma yo kunanirwa kugura umukinnyi yifuzako bakinana

Lionel Messi wakuriye ndetse akubakira ibigwi muri FC Barcelona yo muri Espagne, ashobora gusohoka muri iyi kipe y’i Catalogne nyuma y’uko inaniwe kugarura Neymar yagurishije muri PSG mu 2017.

Ni kenshi Messi na bagenzi be bakinana muri Barcelona bakunze kugaragaza ko bifuza ko ubuyobozi bw’ikipe yabo bwagarura Neymar, gusa byagiye byanga kubera ko PSG na yo yari imukomeyeho nubwo uyu munya-Brazil we atahwemaga kugaragaza ko yifuza kwisubirira muri Espagne.

Kutamugarura si uko Barcelona yabuze amafranga ahubwo PSG yasabaga menshi kandi hari n’abandi bakinnyi Barca yaguze, bigatuma igongwa n’itegeko rya FIFA rigena imikoreshereze y’amafaranga mu kugura no kugurisha abakinnyi, gusa abenshi mu bakinnyi bemeye kudahemberwa ku gihe ariko Neymar akagurwa.

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Foot01 avuga ko Leonardo na Nasser Al-Khelaïfi  bayobora Paris Saint Germain nta bushake bafite bwo kugurisha Neymar baguze miliyoni 222 z’ama-Euro mu 2017 ndetse bakaba bifuza no kumwongerera amasezerano mu mpera za shampiyona bakomeje kuyobora.

Mu gihe Neymar wambara nimero 10 yaba yemeye kongera amasezerano amugushisha mu murwa mukuru w’ubufaransa ‘Paris’, ibya Barcelona byo kumugura byaba bisubiye i rudubi, ibi byanahindura amateka kuko umunya-Argentine Lionel Messi bivugwa ko yahita asohoka muri iyi kipe mu mpera za 2021 ubwo amasezerano ye azaba arangiye.

Amakuru arerekeza Messi muri Paris Saint Germain kuko ngo yifuza kongera gukinana na Neymar yewe ngo anifuza kuba mu ikipe imwe na Kylian Mbappé kandi ngo Barcelona nta mafaranga yatanga igura aba bakinnyi bombi.

Mu gihe ubusatirizi bwaba bugiswe na Mbappé, Neymar na Messi,  Paris Saint-Germain ishobora kwandika andi mateka i burayi nkuko byagenze kuri Barcelona ubwo yari igifite ubusatirizi bwa Messi, Neymar na Suarez, aba batatu bahoraga bareba mu izamu ndetse buri kipe yose yajyaga gukina na Barcelona yabaga ifitiye ubwoba Barcelona, aba bagabo batatu wababaza iyi Paris Saint Germain mu 2017 ubwo yatsindwaga ibitego 6-1 ikanasezererwa muri Champions League nyamara yari yagiye i Camp Nou ifite amahirwe menshi yo gukomeza bitewe n’uko mu mukino ubanza yari yastinze Barcelona 4-0.

Ibi kandi bivuzwe nyuma y’uko rutahizamu Lionel Messi aherutse kagaragaza ko atanejejwe n’iyirukanwa ry’umutoza Ernesto Valverde muri FC Barcelona yikoma ubuyobozi bw’iyi kipe, by’umwihariko Eric Abidal umuyobozi wa siporo.

Mu minsi ishize ubwo Valverde yari amaze kwirukanwa, Eric Abidal aganira na Diario Sports yavuze ko abakinnyi ba FC Barcelona batari bishimiye umutoza, bigatuma batanga umusaruro muke mu kibuga.

Abidal yakomeje avuga ko nubwo byagaragaraga ko ntakibazo kiri hagati y’umutoza n’abakinnyi, we nk’umuntu wakiniye FC Barcelona igihe kirekire hari ibyo yabonaga, byatumye abiganiraho n’ubuyobozi bagafata icyemezo gikwiye.

Lionel Messi kapiteni wa FC Barcelona mu butumwa yanyujije ku mbuga nkorambaga akomoza kuri ibi, yavuze ko buri ruhande rwagakwiye kumenya inshingano zarwo, ndetse ko abakinnyi bajya mu kibuga ari bo bakavuze ko batishimiye umutoza cyangwa batameze neza.

Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru binyuranye byo muri Espagne, aravuga ko igihe ntagikozwe kugira ngo hagaruke umwuka mwiza hagati y’abakinnyi n’ubuyobozi, byazagorana ko Lionel Messi yongera amasezerano muri iyi kipe.

Amasezerano Lionel Messi  umaze kwegukana Ballon d’Or inshuro 6  afite muri FC Barcelona azarangira mu 2021 dore ko yaherukaga kuyongera mu 2017.

Messi ashobora kuva muri FC Barcelona

Twitter
WhatsApp
FbMessenger