AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Merhawi Kudus yaciwe amande asaga ibihumbi 500 Frw

Umunya-Érythrée , Merhawi Kudus wegukanye Tour Du Rwanda 2019 yaciwe amande nyuma y’ikosa yakoze akora ibinyuranyije n’amategeko y’irushanwa ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda rimaze kuzamura urwego rwaryo ubu riri kuri 2.1.

Ku wa Gatandatu tariki 2 Werurwe 2019 hakinwa agace kabanziriza aka nyuma ka Tour du Rwanda 2019, agace kahagurutse i Nyamata mu Bugesera gasorezwa imbere y’inyubako ya MIC mu Mujyi wa Kigali, ku ntera y’ibilometero 84.1 uyu mukinnyi ubwo yari amaze kugwa hasi yanyuze mu muhanda utateganyijwe kugira ngo afate igikundi cyari kimaze kumusiga icyo gihe nibwo yatakaje amasegenda 10 yari hagati ye n’uwari amukurikiye kurutonde rusange.

Nubwo uwo muhanda Merhawi Kudus yanyuzemo utari ufunze ariko ntibyemewe kunyura mu muhanda utateganyijwe , umukinnyi ubikoze ubundi akurwa mu irushanwa, naho umukinnyi ufite cyangwa wambaye umwenda w’umuhondo  we ahabwa ibihano birimo gucibwa amande y’amafaranga cyangwa agakurwaho amasegenda kubihe aba amaze gukoresha.

Umukinnyi wambaye umwenda w’umuhondo iyo anyuze mu muhanda utatenganyijwe agatsinda agace kuwo munsi ahita akurwa mu irushanwa.

Merhawi Kudus we yafatiwe ibihano n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare ku Isi, UCI, kubera kunyura iy’ibusamo no gusunikwa n’umwe mu bakinnyi bagenzi be, acibwa amande y’amafaranga y’Amasuwisi 550 [arenga ibihumbi 492 Frw.

Merhawi Kudus Ghebremedhin wari wambaye umwenda w’umuhondo yakoze impanuka agongana na moto bivugwa  ko yabyukanye imbaraga nke, uwo bari bahanganye ku rutonde rusange, Taaramae Rein ukinira Direct Energie yahise yongera imbaraga ashaka gukuramo amasegonda 17 yamurushaga ngo abe ariwe wambara umwenda w’umuhondo.

Merhawi Kudus kubera kwanga kurekura umwenda w’umuhondo no gushaka gutsinda irir siganwa ry’uyu mwaka byatumye akora amakosa ubwo yari yegeranye na Sirak Tesfom, umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Érythrée, amusaba gusunika igare rye n’amaboko birangira komiseri w’iri siganwa uba ugomba kuba ari hafi y’umukinnyi uyoboye usiganwa muri rusange amubonye.

Irindi kose Kudus yakoze ni ubwo bazamukaga umuhanda uva ku Kinamba ujya mu Mujyi urenze kuri Yamaha, abandi banyuze muri Kaburimbo ariko Kudus we anyura mu muhanda w’abanyamaguru bituma atunguka imbere y’igikundi bari kumwe, bifatwa nko kunyura iy’ubusamo.

Nyuma yayo makosa ya Kudus Bayingana Aimable uyobora Ferwacy itegura Tour du Rwanda yagize ati ‘‘Twabikurikiranye dusanga ibyo yakoze byari kumuhanisha bikanamwambura umwanya yari ariho iyo aza kubikoresha bikagira icyo bimwongerera. Ariko yarabikoze aguma mu gikundi yari arimo. Gusa wenda hari icyo UCI izabikoraho njye ntabwo nabitindaho.’’

Mu itangazo ryagenewe abanyamakuru, Merhawi Kudus yaciwe amafaranga y’Amasuwisi 500, asaga ibihumbi 447 Frw ku cyaha cyo gusunikwa na mugenzi we n’amande y’Amasuwisi 50, arenga ibihumbi 47 by’amafaranga y’u Rwanda ku ikosa ryo kunyura mu nzira y’ubusamo , inznira itari yateguriwe kunyuramo.

Merhawi Kudus wegukanye Tour du Rwanda 2019 yaciwe amande asaga ibihumbi 500 Frw

Amashusho ya Merhawi Kudus anyura mu muhanda utateganyijwe wayareba unyuze  hano

Twitter
WhatsApp
FbMessenger