Utuntu Nutundi

Menya uryoherwa cyane n’imibonano mpuzabitsina hagati y’umugabo n’umugore

Abantu benshi bakunze kujya impaka ku muntu waba aryoherwa cyane n’imibonano mpuzabitsina hagati y’umugore n’umugabo, aho buri wese usanga yashinze agati ku ruhande rwe bwite yumva yemera.

Nyamara ubushakashatsi bwakozwe bwaje bukuraho urujijo kuri izi mpaka aho bwagaragaje ko abagore aribo baryoherwa cyane n’iki gikorwa kurusha abagabo.

Impamvu yo gutekereza ko umugabo ariwe uryoherwa ni uko akenshi umugabo cyangwa umuhungu ariwe ufata iyambere mu kwegera umukobwa cyangwa umugore, akamuganiriza, akamugezaho icyifuzo cye ariko iyo icyo gikorwa kibaye usanga umugore ariwe uryoherwa kurusha umugabo.

Nk’uko byemezwa n’abahanga muri psychologie, bikanagarukwaho n’urubuga rwa yahoo rushimangira ko aba bombi bifuza imibonano mpuzabitsina ariko umugabo niwe ubikenera cyane noneho umugore akaryoherwa kumurusha.

Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo akoze imibonano mpuzabitsina neza usanga we aba arwana no kurangiza mu gihe umugore we aba yumva akorana icyo gikorwa urukundo akagaragaza amarangamutima,aho usanga bijya bishimangirwa n’urusaku cyangwa guhumeka yitsa imitima.

Hari abakunda kwibeshya ko uburebure bw’igitsina bufite aho buhuriye n’uburyohe bw’umugore mu buriri ariko Ibi nabyo nta shingiro bifite, nk’uko abahanga babyemeza.

Nta mahuriro kandi n’indeshyo y’ibirenge bye, cyangwa iy’ikindi gice cy’umubiri.

Abagore ntibakora imibonano mpuzabitsina n’umuntu badafitanye urukundo, iyo binabaye ni cyo gihe usanga hatabaye kwishima, ariko iyo hajemo urukundo usanga ariho ruzingiye banyurwa n’iki gikorwa cyane.

Hari abantu bashobora gukora imibonano mpuzabitsina amasaha menshi , ikigereranyo kivuga ko imibonano mpuzabitsina imara hagati y’iminota 13-30 ubariyemo n’iminota nibura 10 yo gutegurana. Gusa usanga abenshi batavuga rumwe kuri iyi ngingo aho usanga hari abavuga ko iyi minota ari mike mu gihe abandi bemeza ko ihagije

Twitter
WhatsApp
FbMessenger