AmakuruUbukungu

Menya uko Minisiteri zo mu Rwanda zirutana mu ngengo y’imari ya 2022/2023

Hashize iminsi isaga icumi ibigo bya Leta bitangiye umwaka mushya w’ingengo y’imari wa 2022/2023, aho biteganyijwe ko Leta izakoresha miliyari 4658,4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Guhera tariki ya 1 Nyakanga 2022, aya mafaranga yatangiye gukoreshwa kuko ari bwo umwaka w’ingengo y’imari utangira.

Ni ingengo y’imari ibigo biri gusiganwa n’iminsi ngo bishyire mu bikorwa gahunda y’imyaka irindwi ya Guverinoma ibura imyaka ibiri ngo igere ku musozo, hakorwe isuzuma ry’ibyari byateganyijwe gukorwa ngo imibereho y’abaturage ihinduke.

Nubwo ari amafaranga ya Leta, buri wese ntiyikoreramo, agira aho anyura ngo akoreshwe mu byagenewe abaturage. Ingengo y’imari inyura muri Minisiteri n’ibigo bizishamikiyeho, ifite ibikorwa byinshi ikiharira umugabane munini.

Muri miliyari 4,658 Frw azakoreshwa n’u Rwanda uyu mwaka w’ingengo y’imari, Minisiteri y’Imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yihariye igice kinini, ni ukuvuga hafi kimwe cya kabiri cyayo.

Iyi Minisiteri ireberera ibindi bigo bikomeye nka Rwanda Revenue Authority, Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR), Ikigo gishinzwe amasoko ya Leta (RPPA), Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA), Urwego Rushinzwe Ubutasi ku Mari (FIC). Byose bizakoresha miliyari 1,721 Frw.

Niyo Minisiteri rukumbi izakoresha ingengo y’imari isaga miliyari 1000 Frw dore ko ari na yo ifite mu biganza ubukungu bw’igihugu.

Aya mafaranga ya Minecofin harimo azakoreshwa mu bijyanye no kwishyura inyungu ku nguzanyo igihugu gifata, ahazishyurwa miliyari 296 Frw, gutanga nkunganire ku bintu bitandukanye ngo bidahenda (subsidies) ahazatangwa miliyari 294, inguzanyo zizishyurwa ni miliyari 327 Frw, ububiko bw’amadovize y’imbere mu gihugu buzaba bufite agaciro ka miliyari 162 Frw.

U Rwanda nk’igihugu kikiri mu nzira y’amajyambere, ibikorwaremezo ni ryo shingiro rya byinshi. Mininfra ireberera ibigo birimo igishinzwe gusana imihanda, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere rya Taransiporo (RTDA), Igishinzwe Imyubakire, REG ishinzwe amashanyarazi na Wasac ishinzwe iby’amazi. Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka ibi bigo byagenewe miliyari 574 Frw, hafi 11 % by’ingengo y’imari.

Minisiteri igwa mu ntege MININFRA ni Minisiteri y’Ubuzima (Minisante).Ni Ministeri ishamikiweho n’ibindi bigo nka RBC (Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima), CHUK, CHUB, Ibitaro bya Ndera, Rwanda FDA.

Mu Itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2022/2023 riherutse gusohoka mu igazeti ya Leta, bigaragara ko ibyo bigo bizakoresha 279.077.734.548 Frw.

Uburezi nka rumwe mu nzego zifatiye runini igihugu, narwo ruri mu zizashorwamo amafaranga menshi muri uyu mwaka kuko Minisiteri y’Uburezi n’ibigo ireberera bizakoresha miliyari zisaga gato 238 Frw. Amenshi azakoreshwa mu guteza imbere ikoranabuhanga na siyansi, guteza imbere ireme ry’uburezi n’ibindi.

Izindi nzego zizakoresha ingengo y’imari nyinshi ni izijyanye n’umutekano nka Minisiteri y’ingabo izakoresha miliyari 222 Frw. Azakoreshwa mu bijyanye no kwita ku bakozi na serivisi za buri munsi, ubufatanye n’izindi nzego, amahugurwa, kugura ibikoresho n’ibindi.

Minisiteri y’Umutekano (MININTER) ireberera ibigo nka Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS). Izi nzego zose zizakoresha miliyari 178 Frw.

Itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta hagaragaramo n’amafaranga azakoreshwa n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu n’inzego zishamikiyeho.

Perezidansi ireberera ibindi bigo icyenda birimo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), Umuvunyi, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Ikigo gishinzwe peteroli, Mine na Gaz n’ibindi.

Muri aya mezi 12 kugeza muri Kamena 2023, bizakoresha miliyari 149,7 Frw. Perezidansi yonyine izakoresha miliyari 28 arimo ayo gukoresha mu mishahara y’abakozi na serivisi zo mu biro angana na miliyari 22, ibijyanye n’ingendo bizatwara asaga miliyari 2 Frw, itumanaho, ubushakashatsi, amahugurwa n’ibindi.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe (Primature) n’ibigo bishamikiyeho bizakoresha miliyari 44 Frw mu gihe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na za ambasade z’u Rwanda mu mahanga bizakoresha miliyari 67,5 Frw.

Minisiteri ishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) n’ibigo biyishamikiyeho, bizakoresha asaga miliyari 116 Frw mu bikorwa bya buri munsi bijyanye no gufasha u Rwanda kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko mpuzamahanga.

Miliyari 115 Frw zizakoreshwa kandi na Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda n’ibigo byishamikiyeho muri gahunda z’iterambere ry’inganda, kubakira ubushobozi inganda z’imbere mu gihugu, guteza imbere ubucuruzi buto n’ubuciriritse n’ibindi.

Minisiteri zizakoresha amafaranga make harimo nka Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo n’ibigo biyishamikiyeho bizakoresha miliyari 3 Frw, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco n’ibigo biyishamikiyeho bizakoresha miliyari 7,8 Frw naho Minisiteri ya Siporo izakoresha miliyari 8,8 Frw.

Amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga afite uruhare rugera kuri 80,5% mu ngengo y’imari y’uyu mwaka.

Inkuru ya IGIHE

Twitter
WhatsApp
FbMessenger