AmakuruAmakuru ashushyeIyobokamana

Menya ibivugwa ku ihagarikwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS)

Nyuma y’iminsi myinshi Abakunzi b’umuziki Nyarwanda bategereje igisubizo ku ihagarikwa ry’irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar ryagiraga uruhare rukomeye mu guhuza abahanzi n’abakunzi babo bo mu Ntara zitandukanye bahawe igisubizo cyatumye rihagarara n’icyo bateganya kurisimbuza.

Mushyoma Joseph uzwicyane nka Boubou wafatanyaga na Bralirwa gutegura irushanwa yatangaje ko impamvu iri rushanwa ryahagaritswe ari uko ryageze ku ntego zaryo.

Ni mugihe byari bisanzwe bimenyerewe ko iri rushanwa ritangira muri Gashyantare buri mwaka ariko kugeza ubu muri Mata, abantu bakaba bari bategereje igikorwa barahebye.

Benshi bakekaga ko kuba iri rushanwa ryarahagaritswe byatewe n’uko abaritegura bahuye n’igihombo ariko Mushoma Joseph yatangarijwe RBA ko impamvu iri rushanwa ryasubitswe ariko ryageze ku ntego ryari ryihaye.

Yavuze ko izo ntego zari “Guteza imbere abahanzi nyarwanda, Guhesha agaciro abahanzi nyarwanda, Gususurutsa abaturage bo mu Ntara zitandukanye mu byaro babahuza n’ abahanzi nyarwanda no Kuzamura urwego rw’ imiririmbire ikava kuri PlayBack (CD) ikajya mu buryo bwa Live”.

Mushoma Joseph yakomeje avuga ko Abanyarwanda bifuza ibintu bishya bizateza imbere Abahanzi Nyarwanda.

Ari nayo mpamvu aribyo bari gutegura kugira ngo bisimbure PGGSS. Ngo ni “ibitaramo bizajya bizenguruka u Rwanda mu rwego rwo guhuza Abahanzi Nyarwanda n’ abafana babo”.

Irushanwa rya PGGSS ryabaye ku nshuro ya mbere muri 2011 riba ngarukamwaka kugeza muri 2018. Abatwaye iri rushanwa ni Tom Close, King James, Riderman, Butera Knowles, Jaypolly,Urban Boyz, Dream Boyz na Bruce Melody watwaye iherutse ya 2018.

PGGSS izasimbuzwa ibitaramo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger