AmakuruUtuntu Nutundi

Menya ibiribwa ukwiye gufata bitewe n’ubwoko bw’amaraso ufite

Buri muntu aba afite ubwoko bumwe muri ubu uko ari bune ( A,B,AB na O).usanga abantu benshi kumenya ubwoko bw’amaraso yabo nta kintu bibabwiye kuko baba batazi akamaro ko kumenya ubwoko bw’amaraso yabo.

Buri bwoko bw’Amaraso bufite imico igaragaza nyirayo,nk’uko buri bwoko bufite ibiribwa byafasha  nyiri ubwo bwoko. Turi banda ku bwoko bw’amaraso n’ibiribwa byafasha ny’iri ubwo bwoko.

Kumenya ibiribwa ugomba gufata ku munsi bifite akamaro kanini kuri nyiri ubwite kuko bituma agira ubuzima bwiza kandi bikaba byanamurinda indwara z’umubyibuho ukabije.

Ibi ni bimwe mu biribwa ukwiye gufata mu gihe ufite ubu bwoko bw’amaraso:

Ubwoko bw’amaraso O: Ngo igihe ufite ubu bwoko ugomba kwibanda ku biribwa bikungahaye kuri poroteyini(Protain) nk’inyama, amafi , ibishyimbo, ibinyampeke, ndetse n’Imbuto.

Ubwoko bw’amaraso A: Abafite ubu bwoko bw’amaraso bo ngo ni byiza cyane, kwirira ubwoko bwose bw’ibinyampeke ndetse n’imbuto ( ibishyimbo, imboga) byibura buri munsi kuko ngo   abantu bafite ubu bwoko baba bafite ubudahangarwa bw’ibyiyumviro by’umubiri( Sensitive).

Ubwoko bw’amaraso B: Abafite ubu bwoko bo bagirwa inama yo kwirinda gufata  ibinyampeke nk’ibigori , amasaka, ingano , inyanya ndetse  n’inyama z’inkoko. Ahubwo bagirwa inama yo kurya Imbuto, amagi ndetse n’inyama  zidafite ibinure.

Ubwoko bw’amaraso AB: Abafite ubu bwoko bo  ibiryo bagomba gufata cyane cyane ni ibikungahaye kuri poroteyini nka soya, ndetse n’inyama z’udusimba two mu mazi nk’amafi n’ibindi abahanga  bakomeza  bavuga ko abantu bafite ubu bwoko bw’amaraso bakunze kuba bafite  acide nke mu gifu, ndetse ko bagomba kwirinda kunywa ibiyobyabwenge nk’inzoga, Itabi ndetse na kokayine.

Nyuma uzasanga niba ukunda inyama  ntuzigera ukunda abantu bafite ubwoko bw’amaraso A bikundira Imbuto gusa.

Ariko ngo kubarwaye Diabetes  bazabwirwa kurya ibiryo bikungahaye kuri poroteyine  mu gihe  undi muntu urwaye Diabetes  ashobora kubuzwa poroteine bitewe n’ubwoko bw’amaraso afite.

Byongeye kandi, ubu bwoko bw’amaraso bujyana n’imyitozongororamubiri abantu bakunze,  gukora. Ngo ni byiza gutoranya siporo ukora ugendeye ku bwoko bw’amaraso yawe, urugero ngo abantu bagira ubwoko A bakunze  gukina karate, tai chi,na Yoga naho ngo aba O bakikundira Gukora siporo yo kwiruka(Jogging)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger