AmakuruImikino

Menya byinshi byihishe inyuma yo kwirukanwa k’umutoza wa Rayon Sports! Siwe gusa umweyo ugiye kunyuzwa mu ikipe yose

Mu masaha make ashize nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko butandukanye n’umutoza wayo, umunya Mexique Javier Marinez Espinoza nyuma y’amezi atatu yari amaze mwuri iyi kipe yambara ubururu n’umweru, Perezida Sadate Munyakazi akaba yavuze ko hari n’abandi bakinnyi n’abakozi baraza kumukurikira.

Nyuma yo gutangaza ko uyu mutoza yirukanwe, umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yasobanuye impamvu zitandukanye zatumye yirukanwa harimo no kuba yaratsinzwe na mukeba APR FC mu buryo yise ko busebetse hakaba hari amakuru avugwa ko iyi kipe yamaze kumvikana na Casa Mbungo Andre uherutse gusezera muri AFC Leopards.

Munyakazi yagize ati “Twamaze gutandukana nawe. Mu mezi 3 turamushimira ibyo yatugejejeho,tunishimira ko twaganiriye tukabona ibisubizo by’uko dushobora gutandukana.

Burya ibintu byose bitangwa n’umusaruro,umwanya wa 3 ntabwo wadushimishije ariko noneho by’umwihariko gutsindwa na APR FC ikadutsinda mu buryo twatsinzwemo byo nk’aba Rayons twabonye kubyihanganira bigoye.Twatsinzwe turi ku rwego rwo hasi cyane. Yigeze no kudutsinda ibitego birenze 2 ariko nibura abantu banakinnye. Uriya munsi waratubabaje cyane.”

Sadate aganira na Radio/TV10 mu kiganiro “Ten Sports” yavuze ko kuba Martinez yaratsinzwe na APR FC bitavuze ko nta mutoza wa Rayon Sports ugomba gutsindwa n’uyu mukeba ahubwo ngo uburyo igutsinzemo hari ubwo bitagusiga amahoro n’ubwo ngo n’imikino yawubanjirije itari ku rwego rushimishije ku buryo bari kubona Martinez nk’igisubizo kirambye kuri iyi kipe.

Mu biganiro bagiranye n’umutoza Perezida Sadate yavuze ko bahanye gahunda yo kuwa Kane taliki ya 26 Ukuboza2019 n’umutoza Martinez kugira ngo babarane ibyo bamugomba n’ibyo abagomba bagatandukana nkuko babyumvikanye.

Ibyo Martinez agomba guhabwa n’umushahara w’Ukuboza,imperekeza bumvikanye mu masezerano nawe agatanga ibirimo n’ibikoresho by’ikipe.

Perezida Sadate yavuze ko uyu mutoza atariwe uragenda gusa kuko ngo hari abakinnyi bitwaye nabi ndetse n’abakozi bagomba kwirukanwa.

Yagize ati “Ntabwo turi ku gitutu cy’umutoza,uwungirije arakomeza ayitoza kandi tuzi neza ko arabikora neza,dufate umwanya wo gushaka umutoza ukwiriye Rayon Sports uzadufasha kugera ku ntego dufite.Mu gihe gito tuzabatangariza umutoza tuzaba twashimye.

Ku bijyanye n’abakinnyi,turatekereza gushyiramo abandi bakinnyi,haribo tukiganira ariko ni ngombwa ko tugomba kongera ingufu mu ikipe kugira ngo irusheho kwitwara neza.

‘Nubwo hari abo twifuza,hari abo tutashimye tugomba kurekura mu minsi iri imbere.Tuzashingira ku myitwarire [ikinyabupfura].Uziko atitwaye neza abimenye ko dushobora kuzatandukana nawe.Ibyo tuzabitangaza mu minsi iri imbere ndetse no mu bakozi b’ikipe abo tubona ko bataduhaye umusaruro uhagije,tuzatandukana nabo.”

Sadate yavuze ko Mugheni atakinagana kubera ko umutoza atamushakaga gusa yavuze ko barakurikirana ikibazo cye ngo barebe ko nta myitwarire mibi yabigizemo.

Perezida Sadate yavuze Rayon Sports atari ikipe igomba kubaho igerageza ari nayo mpamvu mu mikino ikurikira igomba kuyitsinda uko byagenda kose igatwara igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro.

Amakuru akomeje kuvugwa ko umutoza Casa Mbungo Andre ariwe uguye kuza gusimbura Martinez ndetse ko yatangiye ibiganiro na Rayon Sports nyuma y’uko yanditse asezera AFC Leopards yo muri Kenya yari abereye umutoza bagapfa ko itamuhemba.

Munyakazi Sadate, Perezida w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje byinshi byihishe inyuma y’iyirukanwa ry’umutoza Martinez
No mu bakinnyi hari abagiye gusezererwa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger