AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Menya byinshi utari uzi k’umunyarwandakazi Sonia Rolland wageze i Kigali gutanga amanota muri Miss rwanda2018-AMAFOTO

Miss Uwitonze Sonia Rolland yageze i Kigali aho yaje kwitabira ibirori bya Miss Rwanda biteganyijwe ku munsi w’ejo kuwa gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2018, akaba yakiriwe na Iradukunda Elsa witegura gutanga ikamba rya Nyampinga w’Igihugu amaranye umwaka.

uyu munyarwandakazi wubatse amateka akomeye ku isi mu gukina filime ndetse akaza kuba na miss w’igihugu cy’ubufaransa mu mwaka wi 2000,Sonia Rolland azaba ari umwe mubazaba bagize akanama Nkemurampaka(judge) muri Miss Rwanda 2018,akaba yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2018 aho yakiriwe na Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa.

Sonia Rolland, wabaye umukobwa wa mbere ukomoka muri Afurika[mu Rwanda] ubaye Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka wa 2000; icyo gihe yanagize amahirwe akomeye yo guserukira iki gihugu mu irushanwa mpuzamahanga rya Miss Universe ryabereye muri Cyprus aho yaje gusoza ari uwa cyenda. hari byinshi mu mateka ye utazi kandi bikomeye twagukusanyirije nka Teradignews.

Uwitonze Sonia,wamenyekanye nka Sonia Rolland, yavutse kuwa 11 Gashyantare 1981,akaba umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’ubufaransa,akaba yaravukiye i Kigali mu Rwanda, kuri nyina w’umunyarwandakazi na Se w’umufaransa.

Sonia N’ababyeyi be ndetse ise

Rolland n’umuryango we bavuye mu Rwanda mu gihe hatutumbaga genocide yakorewe abatutsi yo muri Mata 1994.Mu mwaka wa 1990 bagiye gutura mu gihugu cy’u Burundi.,Mu mikurire ya Sonia ari i Burundi ntago byari byoroshye kuko ni Burundi naho hari intambara z’amoko hagati y’abaturage ubwabo, nibwo rero bidatinze bahise bafata icyemezo cyo kwimukira mu Bufaransa n’umuryango we bidasubirwaho, ubwo hari mu mwaka wi 1994 afite imyaka 13 gusa.

Rolland wahise ujya gutura ahitwa Burgundy mu mujyi muto wa Cluny ho mu Bufaransa,Mu kwezi kwa 10,umwaka w’1999, Sonia Rolland yatsindiye ikamba rya Nyampinga wa Burgundy kamwe mu duce two mu Bufaransa, ari naho yabaga bidatinze Sonia yaje kugaragara mu bitabiriye amarushanwa y’ubwiza akomeye ku isi azwi cyane nka miss universe,aho kuri iyo nshuro ariwe munyafurika wa mbere wabashije gutsindira ikamba rya Nyampinga w’ubufaransa mu marushanwa y’ubwiza,Ubwo bwiza no guhatanira iryo kamba yanegukanye, byatumye abasha no kubona itike yo guhatanira ikamba nyirizina rya Nyampinga w’ubufaransa naryo yegukanye muri uwo mwaka w’2000 ku myaka 18 gusa.

Rolland nk’abandi bakobwa bose yaje gushaka abana n,umugabo w’umufaransa witwa Christophe Rocancourt, umwe mu bagabo bazwi cyane mu Bufaransa kuko ari n’umwe mu banyamuryango b’inzu ikora imyambaro y’abanyamerika izwi cyane ku Isi ikaba izwi ku izina rya Rockefeller,Bakaba barabyaranye umwana w’umukobwa umwe witwa Tess nubwo nyuma yaho Batangaje ugutandukana kwabo mu binyamakuru kuwa 10 Mata 2008,Gusa Rolland yari afite undi mukobwa  witwa Kahina, yabyaranye n’umugabo nawe w’umukinnyi wa Filime akaba n’umuyobozi w’amafilime witwa Jalil Lespert,Akaba ari nawe mwunganizi we mu bikorwa bye kuva mu mwaka wa 2009.

Akurikije ibyabaye ubwo baterwaga n’amabandi bari muri gari ya moshi. Byamuteye gutangira ishuri mu bijyanye n’imirwano y’amaboko (kickboxing),aho Byaje no kumufasha cyane muri filime yakinnye y’uruhererekane yacaga kuri tereviziyo yari yarise Léa Parker, Ikaza no gukundwa cyane aho Yagize seasons ebyiri kuva mu mwaka wa 2004 kugeza muri 2006.

Sonia wavuzwe cyane mu itangazamakuru,haba mu bikorwa byashimwaga na benshi birimo nko kuba yarashinze umuryango ufasha abana witwa (Sonia Rolland pour les enfants)ndetse n’ibindi bitavuzweho rumwe birimo nko kugaragaza ubwambure bwe kuri ubu yamaze kugera i kigali aho biteganyijwe ko saa 13:30 aza kuganira n’itangazamakuru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger