AmakuruUrukundo

Menya byinshi ku ndwara y’urukundo bakunze kwita “Indege”

Indwara y’urukundo benshi bakunze guha amazina atandukanye nko kugurutsa indege, kwisaza n’ibindi ni imwe mu ndwara benshi bavuga ko ibaho abandi bakavuga ko itabaho ahubwo ari amaranganutima y’umuntu.

Béatha Mukarusanga, umuganga mu mitekerereze n’imyitwarire mu bitaro bya Ndera, aragusobanurira byinshi ku cyo abantu bita indwara y’urukundo.

Ngo icyitwa indwara y’urukundo ni bimwe mu bimenyetso by’indwara yitwa Hystérie, akaba ari imwe mu ndwara zo mu mutwe zoroheje zivugisha umubiri, ni ukuvuga ko ibimenyetso byazo bigaragara ku mubiri inyuma kandi ikibazo kiri mu mitekerereze.

Iyi ndwara yibasira cyane abagore, cyane cyane abangavu, bakayikurana.

Hysterie iterwa n’iki ?

Indwara ya Hysterie iterwa ahanini n’uko umuntu atabashije kwakira neza urukundo rw’ababyeyi be cyane cyane mama we, cyangwa se abandi bamukikije. Kurera umwana bajeyi, kutamuha urukundo rw’umubyeyi, ni bimwe mu mpamvu z’ibanze z’iyi ndwara.

Ibimenyetso by’indwara ya Hysterie

Iyo umuntu afite iyi ndwara, akenera cyane ko abantu bamwitaho, agakenera urukundo rwinshi, ikagira ibimenyetso biteye ubwoba nko kwikubita hasi, gusepfura bikabije, kunanirwa kugenda, gutakaza ibyumviro, kunanirwa kureba, kandi byose bigasa n’aho umuntu ari kubyikoresha.

Muganga Mukarusanga yemeza ko kutabasha guhangana n’ibibazo umuntu ahura na byo mu buzima nko kwanga kujya ku kazi akaryama mu gihe yagizeyo ikibazo, akarwara kugeza ubwo bamujyana kwa muganga bakabura indwara na cyo ari ikiranga indwara ya Hysterie.

Ibi biba mu mpande zitandukanye z’ubuzima nko mu kazi, mu rugo ku bashatse, mu buzima bw’urukundo mu bakiri ingaragu ndetse n’ahandi.

Uburyo indwara ya Hysterie ivurwa

Indwara yo kudakura mu bitekerezo cyangwa se Hysterie, ivurwa n’abaganga mu mitekerereze n’imyitwarire (Psychologues) hakoreshejwe ibiganiro bivura (psycho-therapie). Ngo mu kuvura iyi ndwara nta miti ikenerwa.

Mukarusanga avuga ko hakoreshwa uburyo bwa gihanga kugira ngo hamenyekane imibereho n’imikurire ye kugira ngo hamenyekane aho ikibazo kiri.

Ikindi ngo ni uko imibanire umuntu urwaye hysterie afitanye n’umuvuzi we, ngo na yo ubwayo ishobora kumuvura, nko kubahiriza gahunda aba yamuhaye, kumuganiriza neza n’ibindi.

Ngo ibi byose biba bigamije gufasha umurwayi gukura mu mutwe no mu myumvire, biyo agere ku rugero rwo kubasha guhangana n’ubuzima uko buri adasubiye ibwana.

Ni iki wafasha umuntu ufite ibimenyetso bya hysterie?

Muganga Mukarusanga avuga ko kumugeza kwa muganga usanzwe, akabanza kureba niba koko nta ndwara isanzwe y’umubiri afite, ijyanye n’ibimenyetso ari kugaragaza ari cyo cy’ibanze.

Ngo iyo muganga amaze kubona ko nta kibazo afite kijyanye n’ibimenyetso ari kugaragaza, ahita amwohereza ku ivuriro rifite serivisi zo kwita ku buzima bwo mu mutwe, hanyuma akavurwa.

Ni gute wakwirinda indwara ya hysterie?

Mu rwego rwo kwirinda indwara ya hysterie, muganga Mukarusanga avuga ko byakorwa mu buryo bubiri:

Ubwa mbere ni uko kwirinda iyi ndwara bijyana n’uburere bw’umuntu ndetse n’imikurire ye. Ngo bisaba ko ababyeyi b’umwana, ndetse n’abandi bamufiteho inshingano bamufasha gukura mu mitekerereze.

Bisaba ko abona iby’ibanze by’ubuzima, cyane cyane gukundwa no kumufasha kumenya gufata ibyemezo.

Kurinda umwana iyi ndwara bisaba ko arerwa mu buryo adashingira ubuzima bwe ku bandi (dependant), ntabe umuntu utekererezwa, imitekerereze ye ikajyana n’imyaka afite.

“niba umwana yarezwe mu buryo mu Kinyarwanda twita bajeyi, igihe cyose agatekererezwa cyangwa se ngo afate ibyemezo, birangira agize iyi ndwara.”

Ngo ku muntu wayigarayeho asabwa kwivuza kugira ngo akire kuko ntiyikiza.

“Atayivuje, ni wa wundi usanga yaravuyemo umugore utazi gutekereza no gufata ibyemezo, hanyuma yabyara n’abana akabarera nk’umurwayi.”

Ese iyo iyi ndwara itavuwe haba hari ingaruka ku buzima bw’uyirwaye?

Iyo indwara ya hysterie itavuwe, igenda yinjira mu miterere y’umuntu (personnalité), ku buryo bya bindi byahoze ari ibimenyetso biba ubuzima bwe bwa buri munsi. Iyo iyi ndwara yageze ku rwego rwo kwinjira mu miterere y’umuntu ntiba igikize.

Ubutumwa ku byitwa indwara y’urukundo…

Mukarusanga mu gutanga ubutumwa yagize ati “Abantu nibikuremo ko niba umukobwa afite ibimenyetso byavuzwe haruguru ari uko yakunze umuhungu.

Ibi ahubwo bivuga ko asanzwe arwaye kandi azongera akarwara mu byo azahura na byo mu buzima. Iyi ni indwara ngari cyane ku buryo inyito indwara y’urukundo ari ibimenyetso bike muri byinshi.”

Muganga asoza asaba umuntu wese ubona ufite ibi bimenyetso bita indwara y’urukundo kujya ahita amugeza kwa muganga ngo kuko inshuro nyinshi banahohoterwa kuko baba bafite imitekerereze yoroshye cyane, bigatuma yemera ikintu cyose atagoranye, akaba yazanabyicuza nyuma.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger