AmakuruAmakuru ashushye

Menya amabwiriza yashyizweho agenga ibirori bibera mu ngo

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyize hanze amabwiriza agenga ikorwa ry’ibirori mu ngo, aya mabwiriza ashingiye ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 21 Nzeri 2021, yakomoreye ibirori mu ngo, ikanasaba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu gushyiraho amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo.

Ayo mabwiriza avuga ko utegura ibirori bibera mu rugo asabwa kumenyesha mu nyandiko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ibirori bizaberamo gahunda y’ibirori.

Kumumenyesha ngo bishobora no gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga nko kuri Email cyangwa kuri Whatsapp, ubwo butumwa bukaba bugaragaza ubwoko bw’ibirori, igihe ibirori bizatangirira, igihe bizarangirira n’umubare w’abazabizamo.

Utegura ibirori bibera mu rugo kandi asabwa gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune, cyangwa umuti usukura intoki (hand sanitizer).

Asabwa no gukangurira abitabiriye ibirori gusiga intera hagati yabo no kwambara agapfukamunwa igihe cyose batari gufungura no kunywa.

Abitabira ibirori bibera mu rugo bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha atarenze 72 mbere y’ibirori.

Ku bijyanye n’amasaha ibi birori bigomba kuberaho, MINALOC yatangaje ko ibirori bitagomba kurenza saa mbili z’ijoro.

Mu turere twa Gicumbi, karongi, Kirehe, Ngoma na Nyagatare dufite imibare y’abandura COVID-19 iri hejuru kurusha ahandi, ibirori ntibigomba kurenza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zasabwe gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ni we washyize umukono ku mabwiriza agenga ibirori bibera mu ngo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger