Utuntu Nutundi

Menya akamaro gakomeye utari uzi ko kunywa inzoga

Abantu benshi ntibazi ko kunywa inzoga igereranyije,hari akamaro gakomeye bigira ku buzima bw’umuntu.

Mu buzima bwa buri munsi , harimo abakunda inzoga kuburyo kuyibura baba batabasha kubyihanganira . Iyo tuvuga inzoga, tuba tuvuga ibinyobwa byose bisembuye, cyaba ikigage, urwagwa, primus, amstel, waragi, whisky, Nguvu , Viki , Umunanasi n’izindi. Izi zose n’ubwo zitanganay umusemburo , zose ziri mu rwego rumwe.

Isokotv yabateguriye iyi nkuru kugira ngo abanywa inzoga bamenye akamaro ifitiye umubiri wabo, kuko harimo abari bazizi n’abatazizi, ariko kandi turagaruka ku ngaruka zikomeye inzoga zigira ku buzima bwa muntu mu nkuru irkurikira iyi , bityo tukaba twabibakusanyirije kugira ngo umuntu amenye icyo yakora bitewe n’uko yahisemo.

Iyo ubikurikije rero dore ibyiza:

1.Kuko alukolo ituma umubiri ukora cholesterol (soma koresiterolu) nziza, kunywa mu rugero bigabanya ibyago byo kurwara umutima

Aha ntibisobanuye ko umuntu wese utanywa inzoga, ahita arwara umutima kuko , cholesterol ishobora no kuboneka ivuye mu bwoko bumwe na bumwe b’ibiribwa , ariko ku rugero ruto, bisobanuye ko mu nzoga wenda niho iboneka ku rugero runini ariko no mu bindi biribwa yaboneka.

Kunywa umaze cyangwa uri kurya byongerera umubiri ubudahangarwa bityo bigafasha kuramba.

Ubushakashatsi bugaragaza ko umubare munini w’abantu banywa inzoga baramba ugereranije n’abatayinywa , bityo bikaba biri mu bituma abantu benshi batayireka kuko baba baniyumvamo ubukomere mu mubiri , hakba hari n’ababona umuntu yrwaye mu zabukuru bakavug ko ari ukubera ko yaba yararetse inzoga.

2. Kongera imbaraga n’ubushake mu gukora imibonano mpuzabitsina.

Abantu besnhi ibi barabyemeza ariko n’ubushakashatsi bwa vuba bwarabyemeje , bityo bikaba bituma abantu besnho bateganya gukora imibonano mpuzabitsina babanza kunywa inzoga , rimwe na rimwe abagore bakazigurira abagabo babo .

3. Kunywa inzoga kandi bifite indi mimaro inyuraye irimo :

Kunywa divayi bigabanya 60% kuba warwara ibicurane ; Kunywa mu rugero bituma ubwonko bwongera imbaraga bityo bigafasha mu kukurinda kwibagirwa ; Byoza impyiko bityo bigafasha kurwanya indwara yo kuzana utubuye mu mpyiko (calcul renale/gallstones) ; Bifasha mu kurwanya kuba warwara diyabete.

Nyuma y’ibi byose kandi hongerwaho ko inzoga ari gahuzamiryango kuburyo ituma ibirori n’amakwe bigenda neza, yemwe ngo n’abayisangiye ntawe uba yahemukira undi bityo ngo igafasha mu kongera inshuti no guhuza imiryango.

Twongereho ko inzoga ihuza abantu, mu birori n’amakwe

Mu nkuru irakurikira iyi turaza kugaruka ku ngaruka zikomeye inzoga ishobora kugira ku buzima bw’umuntu ku buryo bishobora no kumuviramo urupfu.

Buri wese akaba asaba kureba icyamugirira akamaro kukoubuzima ari impano ikomeye imana yahae umuntu kandi amagara akaba aseseka ntayorwe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger