AmakuruAmakuru ashushye

#MeetThePresident: Urubyiruko rwitabiriye ikiganiro na Perezida Kagame. (+ AMAFOTO)

Urubyiruko rugera ku 2500 kuri iki Cyumweru taliki ya 19 Kamena 2018 rwahuriye mu nyubako y’Umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo mu Karere ka Gasabo aho rwaganiriye  na Perezida Paul Kagame.

Muri iki kiganiro  n’urubyiruko rurimo abanyamwuga mu ikoranabuhanga, politiki, imyidagaduro, abikorera, Perezida Kagame yabwiye uru rubyiruko ko rudakwiye kureberera inshuti n’abavandimwe babo bishora mu biyobyabwenge kuko byica ahazaza habo ah’imiryango ndetse n’igihugu cyabibarutse.

Yagize ati “Kuki watuza mu gihe inshuti, abavandimwe, abo witaho bishoye mu biyobyabwenge? Kuki utahaguruka ngo ubabuze. Ntabwo ari uko ari bibi gusa, ahubwo birica, bitwicira imiryango n’igihugu. Imiryango yanyu irabakeneye, igihugu cyanyu kirabakeneye.”

“Rimwe na rimwe mbwira abapolisi bafata abasinzi, ariko bihoraho. Mbabwira ko bigomba gutangirira ku muntu ku giti cye. Polisi iza nyuma iyo ibintu byananiranye kandi biri kugira ingaruka ku bantu benshi. Ntimugomba gutegereza ko Polisi ihora yiruka inyuma y’abacuruza ibiyobyabwenge. Ni inshingano zanyu.”

Perezida Kagame yabwiye uru rubyiruko ko rwitezweho byinshi ndetse rugomba kwitoza inshingano zarwo nk’abayobozi b’ahazaza.

Perezida Kagame yasabye buri wese kugira inshingano mu kurinda ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge. Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko kurwanya ibiyobyabwenge bidakwiye kuba akazi ka Polisi y’Igihugu gusa. Urubyiruko rugize 70 % by’abatuye u Rwanda, ni yo mpamvu ruhabwa umwihariko mu iterambere ry’igihugu.

Iyi nama yari yitabiriwe n’urubyiruko rusaga 2500

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko rugomba kusa cy’ababyeyi babo ndetse nabo bakomotseho
Perezida Kagame yagaragarije urubyiruko ko rwitezweho byinshi ndetse rugomba kwitoza inshingano zarwo nk’abayobozi b’ahazaza.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger