AmakuruAmakuru ashushye

#MeetThePresident: Urubyiruko rurenga 3000 rwitabiriye ibiganiro na Perezida Kagame (+Amafoto)

Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Kanama 2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye ibiganiro   yagiranye n’urubyiruko rurenga ibihumbi bitatu rwaturutse hirya no hino mu gihugu, ndetse n’abaturutse hanze y’u Rwanda.

Ni  biganiro byabereye mu Karere ka Gasabo muri Intare Conference Arena, Ibi biganiro byibanze kuri gahunda zitandukanye z’igihugu, byitabiriwe  n’urubyiruko rukora mu nzego zinyuranye z’imirimo, abanyeshuri, ababa mu mahanga n’abandi.

Muri uyu mwaka wa 2019, iri huriro rigamije gukangurira urubyiruko rw’Abanyarwanda kumva neza icyerekezo cy’igihugu 2050, no kubakangurira kumva ko bakwiye kugira uruhare mu iterambere ry’imibereho n’ubukungu by’Abanyarwanda.

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, mu ijambo rye yashimiye Perezida Kagame udahwema kubonera umwanya urubyiruko, aho yagaragaje ko ibi biganiro ari umwanya mwiza wo kumenya neza aho igihugu kigana, urubyiruko rukagaragaza umusanzu warwo.

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iri huriro, batangaje ko banejejwe no kuba Perezida Kagame yabageneye umwanya ngo baganire, bamugezeho bimwe mu bibazo n’ibyifuzo byabo, kandi banamugezeho uko biteguye gufatanya na we mu rugamba rwo guteza imbere igihugu.

Perezida Kagame yahawe umwanya kugira ngo afungure ibi biganiro, maze avuga uyu mwanya uza kuba uwo kuganira, aho yavuze ko nta n’umwe uri buze kuniganwa ijambo.

Ati “Iyo umuntu ahuye n’undi, ntabwo avuga wenyine, ahubwo n’abo bantu bagira icyo bavuga, niyo mpamvu uyu munsi numvaga twabanza urubyiruko,akaba arirwo duheraho rukagira icyo rutubwira hanyuma n’uwo mwahuye araza kugira icyo ababwira hanyuma.”

Gahunda ya “Meet The President”, isanzwe iba buri mwaka, aho Perezida wa Repubulika Paul Kagame ahura n’ibyiciro binyuranye by’abaturage bakaganira kuri gahunda zitandukanye.

Ikiganiro nk’iki Perezida Kagame yaherukaga kukigirana n’urubyiruko muri Kanama 2018, aho yarusabye gukoresha ubwenge bwarwo n’ubumenyi rwakuye mu ishuri mu gushakira ibisubizo ibibazo bihari, aho gutinya kubukoresha ngo badahomba.

Insanganyamatsiko y’iri huriro (Meet The President) muri uyu mwaka igira iti “Ubushobozi bw’Urungano”, rikaba ritegurwa buri mwaka na Minisiteri y’Urubyiruko, hagamijwe gusigasira indangagaciro y’ubumwe no kwigira mu rubyiruko rw’u Rwanda.

Louise Kanyonga ni we musangiza w’amagambo muri ibi biganiro

Meet The President ni ibiganiro Perezida Kagame atanga impanuro ku rubyiruko

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane mu bitabiriye Meet The President
Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana, Gahongayire Aline na we ari mu bihumbi by’abitabiriye ibi biganiro
Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Nyirasafari Espérance (iburyo) ari mu bayobozi bitabiriye ibi biganiro
Umuhanzi Yvan Buravan nawe yitabiriye ibi biganiro
Ibi biganiro byabereye mu Intare Arena i Rusororo
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, mu bayobozi bakuru bitabiriye ibiganiro
Perezida Kagame yavuze ko mu mwanya wo kuganira nta n’umwe uniganwa ijambo
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yagaragaje ko urubyiruko ari imbaraga zikomeye mu kubaka igihugu

Perezida Kagame ateze amatwi ibiganiro n’ibibazo by’abamwe mu rubyiruko

Twitter
WhatsApp
FbMessenger