AmakuruImyidagaduro

Meek Mill yagizwe umwere kubyaha yashinjwaga

Umuhanzi Robert Rihmeek Williams wamamaye cyane nka Meek Mill mu njyana ya Rap muri Leta zunze ubumwe za Amerika,yagizwe umwere n’urukiko kubyaha yari amaze imyaka 12 ashinjwa birimo gucuruza ibiyobyabwenge no gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.

Meek Mill yakatiwe gufungwa iminsi 90 yagombaga kumara afungiwe mu rugo, nyuma yo kutubahiriza ibihano yahawe n’ubutabera mu mwaka wa 2008.

Icyo gihe Fox News yatangaje ko mu gihe cy’amezi atatu, Meek Mill atemerewe kuva mu rugo, nta bantu bemerewe kumusura batahawe uburenganzira n’urukiko, ntiyari yemerewe gukora indirimbo, igitaramo cyangwa ikindi gikorwa cyose gifitanye isano n’ubuhanzi.

Umuraperi Nick Minaj ari mu nshuti za hafi za Meek Mill, zakunze kugaragara zamuherekeje mu rukiko,inshuro ebyiri zose yarwitabye ahwamwa ibi byaha n’abacamanza.

Muri 2009, Meek Mill w’imyaka 28 y’amavuko yamaze amezi icyenda mu gihome nyuma aza guhabwa igihano nsimburagifungo cy’imyaka itanu akora imirimo ifitiye igihugu akamaro.

Taliki ya 6 Ugushyingo 2017, Meek Mill yatawe muri yombi aryozwa kuba yaranze kurangiza igihano yahawe cyo gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro ndetse agasohoka mu rugo rwe bitemewe akajya mu bitaramo  mu gihe yari afungishijwe  ijisho, akatirwa igifungo kiri hagati y’imyaka 2-4.

Icyo gihe umuraperi Jay Z yanditse inkuru y’igitekerezo ku ifungwa rya mugenzi we Meek Mill, avuga ko ibiri kumubaho ari kimwe mu bigaragaza uburyo ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwamunzwe no kubogama.

Iyo nkuru Jay Z yise “The Criminal Justice Stalks Black People Like Meek Mill”, yagarutse birambuye ku buryo ibiri gukorerwa uyu muraperi wakatiwe imyaka ibiri kugeza kuri ine y’igifungo, ari rumwe mu ngero zerekana intege nke mu guca imanza ku birabura muri USA.

Jay Z avuga ko iyo yitegereje abona ubugenzacyaha bukomeza gukurikirana abantu runaka baba barakoze ibyaha, bukabashakaho ikosa rito kugira ngo basubizwe muri gereza n’iyo nta byaha bikomeye baba bakurikiranyweho.

Umuraperi Jay-Z na Meek Mill

Ifungwa rye ryahagurukije abantu batandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barimo n’ibyamamare ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje gukoresha Hashtag yitwa #FreeMeek, abandi biraye mu mihanda basaba irekurwa rye ndetse bigaragambiriza ku rukiko rwa Philadelphia rwamukatiye.

Abacamanza banzuye ko nyuma y’inshuro zose Meek Mill yitabye urukiko ndetse akagenda akatirwa gufungwa no guhabwa ibihano bitandukanye, bihagije ndetse ko atazongera gukurikiranwaho ibi byaha.

Uwitwa Leon Tucker yanzuye ko ibyaha Meek Mill ashinjwa bishyirwaho iherezo.

Nyuma yo kugirwa umwere, Meek Mill yashimiye inshuti ze zitandukanye zitahwemye kumuba hafi no gusaba Leta zunze ubumwe za Amerika guha Agaciro abaturage bayo batarebye kukuba ari abazungu cyangwa abirabura.

Meek Mill nawe ubwe ibi yabigarutseho avuga ko yishimiye cyane kuba yakuweho ibyaha yashinjwaga anasaba abantu gukomeza guharanira uburenganzira bw’abantu babiri (Abazungu N’Abirabura)batuye (USA).

https://twitter.com/MeekMill/status/1166356041073868802

Twitter
WhatsApp
FbMessenger