AmakuruImyidagaduro

Meddy yegeze muri Tanzania mu bikorwa bya muzika mbere yuko ataramira i Burundi

Ku nshuro ya mbere Meddy yageze muri Tanzania aho avuga ko agiyeyo mu mishinga itandukanye ijyanye n’umuziki we, akigera Tanzania yakiriwe n’umuvandimwe wa Diamond Platnumz witwa DJ Romy Johns.

Meddy wari ukubutse mu gihugu cya Kenya aho yakoreye ibitaramo bibiri yaraye ageze i Dar es Salaam muri Tanzania mu ijoro rishyira kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2018. Kwakirwa na Dj Romy Johns umucuranzi wa Diamond Platnumz bifite byinshi bihishe ku muziki wa Meddy.

DJ Romy wakiriye Meddy ku kibuga cy’indege cyitiriwe Julius Nyerere ni umuvandimwe wa Diamond Platnumz, akaba ari we umucurangira ndetse niwe muyobozi w’ishami ry’imiziki kuri Wasafi TV n’ibindi.

Uyu mugabo Dj Romy abicishije ku rubuga rwa Instagram yishimiye kwakira Meddy  anatangaza ko hari umushinga w’indirimbo baba bagiye gukorana .

Yagize ati “ Urakaza neza muri Tanzaniya muvandimwe… RJ The DJ afatanyije na Meddy wo mu Rwanda? Banyatanzaniya muvuge yego ,  abafana banjye bo mu Rwanda barihe? ”

Meddy usanzwe akorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari muri Afurika mubikorwa bitandukanye bya muzika, ategerejwe i Bujumbura mu gitaramo agiye kuzahakorera tariki ya 29 Ukuboza 2018, mu Rwanda biteganyijwe ko azahagera mu giramo cya East African Party kiba mu ntangiro z’umwaka mushya gitegurwa na East African Promoters (EAP).

Meddy akigera ku kibuga cy’indege i Dar es  Salaam yakirwa na Dj Romy ukunze kwiyita RJ The DJ
Twitter
WhatsApp
FbMessenger