AmakuruImyidagaduro

Meddy yazamuye amarangamutima ya Miss Mutesi Jolly na Nimwiza Meghan

Ngabo Medard uzwi ku zina rya (Meddy) umwe mu bahanzi bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda, uyu munsi nibwo yasohoye indirimbo nshya yise ‘My Vow’ yifashishijemo amashusho yafatiwe mu bukwe bwe na Mimi baherutse kurushinga.

Kuri ubu kumbugankoranyambaga benshi bakomeje kugaragaza amaragamutima yabo kuri iyi ndirimbo benshi mubakunzi ba Meddy bari bategereje cyane , dore ko yari aherutse iyo yise “Carolina” mu mezi umunani ashize.

Indirimbo ”My Vow” yiganjemo amagambo y’urukundo aho uyu muhanzi aba yizeza umukunzi we ko bazakundana ubuziraherezo , ndetse hari naho avuga Mimi amwizera kurusha uko we yiyizera.

Iyi ndirimbo yakiranywe yombi n’abakunzi b’umuziki kuko mu masaha atandatu yari yamaze kurebwa n’abarenga ibihumbi ijana ibitarakozwe n’undi muhanzi nyarwanda ku rubuga rwa YouTube.

Uretse kuba iyi ndirimbo irimo irebwa cyane kuri YouTube ni indirimbo yazamuye amarangamutima ya benshi barimo na ba nyampinga batandukanye aho nka Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly yavuze ko “Meddy niwe wenyine utuma nizera ko urukundo rubaho”

Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan abona ”Meddy ariwe ufata ibidashoboka akabigira ibishoboka” yongeraho ko kubera indirimbo ye ubu yabaye umusizi aribyo bihe yari ategereje.

Iyi ndirimbo ya Meddy yuzuyemo imitoma myinshi aho aba ataka umukunzi we. Ni indirimbo yakozweho n’abantu benshi batandukanye harimo: Video Director: 1SHOT, Audio Producer: Madebeat & Licky, Kandi na The Ben yayigizeho uruhare rukomeye cyane, Nkuko Meddy yabyitangarije we ubwe.

Miss Mutesi Jolly
Miss Nimwiza Meghan.                                                                                                                 Yanditswe na Vainqueur Mahoro

 

 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger