AmakuruImyidagaduro

Meddy yakoresheje amagambo asize umunyu yifuriza umukunzi we isabukuru y’amavuko

Umuhanzi Ngabo Medard wamamaye nka Meddy mu muziki Nyarwanda, yagaragarije umukunzi we Mimi Mehfira urukundo rw’akataraboneka ku munsi we w’amavuko yifashishije amagambo aryoshye amugaragaza nk’incuti y’inkoramutima afite.

Uyu muhanzi mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje ko taliki ya 18 Ukuboza, ari umunsi w’umwihariko kuri we  n’umukunzi we, bitewe n’uko aribwo Mimi aba yiyongeyeho undi mwaka wo kubaho mu buzima bwe.

Uyu munsi Meddy yawukomojeho, anagaragariza abakunzi be ko urukundo rwe na Mimi rutakiri urwo guhisha yerura ku mugaragaro ko amukunda anavuga ko taliki 18 Ukuboza ari umunsi w’isabukuru y’amavuko y’umwamikazi we (Mimi).

Yavuze ko Mimi ari umukobwa w’agatangaza mu buryo bwose kandi ko ari mwiza imbere n’inyuma. Yasabye Imana gukomeza kurinda no guha umugisha umukunzi we.

Yagize ati: Uyu ni umunsi w’umwihariko. Ni umunsi w’amavuko w’umwamikazi wanjye, uri umukobwa w’agatangaza mu buryo bwose kandi uri mwiza imbere n’inyuma ( Ashyiraho umutima ugaragaza urukundo). “Imana iguhe ibyiza byinshi birenze. Ufite umwanya wihariye mu mutima wanjye. Ndagukunda mukunzi”.

Yasoje ubutumwabwe asaba abakunzi be kumufasha kwizihiza umunsi w’ibyishimo w’isabukuru y’amavuko y’umukunzi we.

Ati:” Mumfashe kwifuriza umukunzi wanjye isabukuru nziza y’amavuko.”

Mu gusubiza, Mimi yavuze ati “Amen! Urakoze cyane mwami wanjye.”

Taliki ya 24 Ukuboza 2018, Meddy n’umukunzi we bazanye mu Rwanda ubwo uyu muhanzi yari yitabiriye igitaramo cya East African Party kizaba ku wa 1 Mutarama 2019.

Akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe, Meddy yabwiye itangazamakuru ko impamvu yazanye n’umukunzi we Mimi Mehfira mu Rwanda ari ukugirango amwereke ababyeyi n’inshuti ariko ko iby’ubukwe batari babipanga.

Urukundo rwa Meddy na Mimi Mehfira rwatangiye kwitamurura mu mpera za 2017. Mu ntangiro za 2018, nabwo bizihizanyije iminsi mikuru ya Noheri n’ubunani.

Byaje gusakara kandi ubwo bombi bajyaga mu biruhuko muri Mexique bihumira ku mirari ku wa 7 Kanama 2018, ubwo uyu mukobwa yifurizaga Meddy isabukuru akavuga ko yamwihebeye.

Icyo gihe uyu mukobwa yashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe na Meddy, ayiherekeza amagambo y’Ikinyarwanda abwira mugenzi we ati “Mutima wanjye, ndagukunda”, arangije ashyiraho utumenyetso tw’umutima.

Mu minsi mike ubwo Mimi yizihizaga isabukuru, Meddy yavuye muri Tanzania ajya muri Amerika kwizihiza isabukuru y’umukunzi we.

Mu magambo yasakaje abinyujije ku rubuga rwa Instagram Meddy, yerekanye amashusho ari kumwe n’izindi nshuti zabo bari mu birori byo kwishimira isabukuru y’umukunzi we.

Yari aherutse no kumusomera mu ruhame mu gitaramo yakoreye muri Canada.

Ni ku nshuro ya kabiri, Meddy yari ajyanye n’umukunzi we mu gitaramo kibereye hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’aho bajyanye mu Bwongereza mu bitaramo yakoreyeyo muri Nzeri 2018.

Ibyamamare nka The Ben, Uncle Austin, Producer Lick Lick, Sherrie Silver n’abandi bifatanyije na Meddy kwifuriza isabukuru nziza y’amavuko umukunzi we Mimi bakundanye nyuma yo kumwifashisha mu mashusho y’indirimbo “Ntawamusimbura” imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 4 kuri You Tube .

Mu mpera z’umwaka ushize Meddy na Mimi baznye mu Rwanda

Reba amashusho y’indirimbo ” Ntawamusimbura” ya Meddy, umukunzi we yagaragayemo batarakundana

Twitter
WhatsApp
FbMessenger