AmakuruImyidagaduro

Meddy yahawe akazi gakomeye muri Sychelles

Umuhanzi w’Umunyarwanda Ngabo Medard wamamaye ku izina rya Meddy muri Muzika, yagaragaruje ibyishimo abakunzi be batandukanye ababwira ko yagizwe Ambasaderi wa Kompanyi ikomeye y’Ubukerarugendo muri Seychelles.

Uyu muhanzi usigaye akorera ibikorwa bye bya Muzika muri Leta zunz, ibi yabitangaje kuri uyu  wa Gatatu taliki ya 4 Ukuboza 2019.

Mu butumwa uyu muhanzi yatambukije abunyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yanditse avuga ko yishimiye kumenyesha incuti ze ko yagize Ambasaderi w’Ikigo gikomeye cy’Ubucyerarugendo cyo muri Seychelles cyitwa MazMillions.

Yagize ati “Nishimiye kubatangariza ko ari njye Ambasaderi w’Ikigo gikomeye cy’Ubucyerarugendo cyo muri Seychelles cyitwa MazMillions.”

Uyu muhanzi kandi yavuze ko ‘MazMillions’ iri gutanga amahirwe yo kuba wamara iminsi cumi n’ine (14) muri imwe muri Hotel zikomeye muri Seychelles, kugendera mu bwato, mu ndege n’ibindi bisaba ko utanga amadorali 100 ukagura itike ukaba ugiye mu bashobora gutsindira ibihembo byashyizweho.

Yavuze ko abazatsinda batangazwa mu minsi 54 guhera kuri uyu wa Gatatu ndetse ko utsinze ahabwa amahirwe yo kujyana n’undi muntu. Anavuga ko hari n’ibihembo bigenewe abantu 15 muri buri gihembwe.

Meddy yavuze kandi ko kuri uyu wa Gatatu yifashishije konti ye ya instagram atanga ibisobanuro birambuye kuri iyi kompanyi y’Ubukerarugendo yo muri Seychelles batangiye gukorana. Yakanguriye abafana be gusobanukirwa byinshi banyuze kuri Website: mazmillions.com

Kompanyi ya MazMillions yafunguye imiryango kuwa 01 Ukuboza 2017 ikorera mu nyubako ya Unity House mu murwa Mukuru wa Seychelles, Victoria. Muri Mutarama, Gicurasi na Nzeri itanga ibihembo 15 ku bantu batandukanye hashingiwe ku marushanwa itegura.

Umurwa Mukuru wa Victoria uri ku buso bwa 20.1 km² ukagira ubushyuhe bwa 30°C ku isaha; utuwe n’abantu 26, 450. Mayor w’uyu Mujyi ni David Andre.

Mu bihe bitandukanye Meddy yakoreye ingendo muri Seychelles kenshi bikavugwa ko yajyanwe no gukorerayo ibitaramo.

Kuwa 01 Ugushyingo 2019 yifashe amafoto n’amashusho ayasangiza abakunzi be kuri konti ya instagram, agaragaza ibihe byiza yagize nyuma yo gukoresho zimwe muri serivisi zitangwa na MazMillions.

Kompanyi ya MazMillions iherereye ku kirwa cya Mahe mu Murwa wa Victoria

Twitter
WhatsApp
FbMessenger