AmakuruImyidagaduro

Meddy yahamagajwe n’urukiko mu Rwanda

Ngabo Medard Jobert wamamaye mu muziki nka Meddy, yahamagajwe n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge, kubera Kompanyi yamuhaye amafaranga undi ntakore ibyo yayigombaga ndetse ntanayasubize.

Ku rupapuro rusaba Meddy kwitaba uru rukiko hagaragaraho ko agomba kwitaba ku wa 14 Werurwe 2019 saa mbili n’igice za mu gitondo.

Urwandiko ruhamagaza uyu muhanzi rugaragaza ko Umwanditsi w’Urukiko Mukamana Justine, yamenyesheje Meddy ko yarezwe na kompanyi yitwa Kagi Rwanda Ltd, afitiye umwenda wa $ 10 000 asaga miliyoni umunani mu mafaranga y’u Rwanda.

Uyu muhanzi amafaranga ari kuryozwa ngo ni ay’igitaramo iyi kompanyi yari yamutumiyemo mu Bubiligi umwaka ushize undi ntajyeyo kandi yari yahawe amafaranga ya avansi, nayo akanga kuyasubiza.

Meddy yaherukaga mu Rwanda mu gitaramo cya East African Party cyabaye ku wa 1 Mutarama 2019, akishimirwa mu buryo bukomeye n’abakunzi b’umuziki nyarwanda.

Mu mpera za 2018 aza mu Rwanda yazanye n’umukunzi we Mimi Mehfira aje kumwereka inshuti n’umuryango.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger