AmakuruImyidagaduroUmuziki

Meddy hari icyifuzo yatanze kubajyanama ba Nsengiyumva Igisupusupu

`Ngabo Medard , umuhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki we muri Leta zunze ubumwe za Amerika , yasabye ababishinjwe ko vuba bamuhuza na Nsengiyumva Francois (Igisupusupu) umuhanzi uri kwagura imbaga y’abakunze be mu murando rw’umuziki nyarwanda.

Ibi Meddy  yabitangaje anyuze kurukuta rwe rwa Instagram yifashisha amashusho y’ikiganiro Nsengiyumva Francois yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kuva kurubyiniro mu gitaramo yahuriyemo na Diamond Platanumz.

Muri ayo mashusho Nsengiyumva hari aho agira  ati “Natwe mu Rwanda dufite abahanzi kandi ujya  wumva ba Meddy ni abahanzi bari ku rwego mpuzamahanga.Ntabwo nashyigikira abahandi kuko we  umunsi narwaye  yanatanga umusanzu nkavuzwa.”

Meddy anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram yifashishije aya mashusho yashyizeho yahise atangaza ko yifuza gukorana na Igisupusupu indirimbo mu gihe cya vuba. “Ndashaka indirimbo yacu twembi sasa, ababishinzwe babitugiremo.”

Meddy umuhanzi nyarwanda umaze kubaka izina rikomeye mu muziki mu Rwanda ndetse no hanze yarwo mu munisi ishize yeseje agahigo ko kugira indirimbo nyarwanda yarebwe na bantu benshi barenga miliyoni 15 , ni indirimbo yise “Slowly”. Nsengiyumva Francois  ni umuhanzi ukunzwe cyane muri iyi minsi dore kubera kwamamara kwe byatumye agirwa umuhanzi w’umwihariko mu bitaramo byaraye bisojwe bya Iwacu Muzika Festival.

Kugeza ubu abajyanama ba Nsengiyumva Francois ntacyo baratangaza kuri ubu busabe bwa Meddy , tuzabibagezaho mu nkuru zacu z’ubutaha.

Ubutumwa bwa Meddy , asaba gukorana indirimbo na Nsengiyumva Francois Igisupusupu
Nsengiyumva Francois , umuhanzi ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda ndetse no hanze yarwo
Meddy umuhanzi umaze kubaka izina rimokeye mu muziki nyarwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger