AmakuruAmakuru ashushye

Meddy agiye gushyira hanze indirimbo nshya yakoreye muri Wasafi Records

Umuhanzi Ngabo Medard wamamaye ku izina rya Meddy mu ruhando rwa muzika, yatangaje ko mu gihe kitarambiranye agiye gushyira hanze indirimbo nshya iri mu mushyinga we yakoreye muri Wasafi Records muri Tanzania.

Uyu muhanzi wari umaze igihe muri Afurika aho yakomerezaga ibikorwa bye bya Muzika, yatangaje ibi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instargam abwira abamukurikira ko ari muri gahunda yo kubagezaho ikindi gikorwa gishya.

Yagize ati “Ndakeka ari igihe cyiza cyo gushyira hanze indi ndirimbo ikomeye”.

https://www.instagram.com/p/BtWh20JgSvn/?utm_source=ig_embed

Mubyara wa Diamond, Dj Romy Jones usanzwe ari mu itsinda ryita ku nyungu z’uyu muhanzi na Wasafi Records muri rusange, yahise yandikira Meddy amubwira ati “Ni ikintu cy’ingenzi muvandimwe…”

Uyu DJ Romy ni nawe wakiriye Meddy ku kibuga cy’Indege cyo muri Tanzania cyitiriwe Julius Nyerere, ubwo yerekezaga muri Tanzania gukorera muri Wasafi Records.

Meddy ubwo yari ari muri Tanzania yakoranye n’abanhanzi batandukanye bo muri Wasafi Records barimo: Mbosso na we ukunzwe cyane muri iki gihe ndetse hanumvikanye ko hari n’undi mushinga uzagaragaramo Diamond Platnumz uyoboye Wasafi Records.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger