AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Meddie Kagere yongereye amasezerano muri Simba SC

Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, yongereye amasezerano Umunyarwanda Meddie Kagere wari umaze umwaka ayikinira.

Kagere wageze muri iyi kipe mu mpeshyi y’umwaka ushize, yari asigaje umwaka umwe mu masezerano y’imyaka ibiri yari yasinye ubwo yavaga muri Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya.

Simba Sports Club ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yemeje ko Kagere yasinye andi masezerano mashya y’imyaka ibiri. Bivuze ko agifite imyaka itatu muri iyi kipe iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona ya Tanzania.

Kongera amasezerano kuri Kagere, bisobanuye ko amakipe atandukanye yamwifuzaga atagomba kumubona, keretse aguze amasezerano afitanye na Simba.

Simba Sports Club yongereye Kagere amasezerano, nyuma yo kuyitsindira ibitego byinshi bishoboka byayihesheje igikombe cya shampiyona, ndetse ikanagera muri 1/4 cy’irangiza cya CAF Champions league.

Mu mikino irenga gato 50 Kagere yakiniye Simba kuva yagigeramo, yashoboye kuyitsindira ibitego 34 harimo 23 yatsinze muri shampiyona.

Meddie Kagere ari kumwe na Mo Dewji uyobora Simba nyuma yo gusinya amasezerano.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger