AmakuruImikino

Meddie Kagere yatsinze Hat trick Simba SC ikorera ibya Mfurambi Coastal Union

Meddie Kagere usanzwe ari rutahizamu ngenderwaho mu kipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yafashije ikipe ye ya Simba Sports Club kunyagira Coastal Uninon ibitego 8-1, mu mukino wa shampiyona ya Tanzania wabaye kuri uyu wa gatatu.

Muri uyu mukino, Meddie Kagere n’Umugande Emmanuel Okwi buri umwe yatsinze ibitego bitatu(Hat trick).

Igice cya mbere cy’uyu mukino Simba SC yihariye cyane cyarangiye ari ibitego bibiri byayo kuri kimwe cya Coastal Uninon. Ibitego byombi bya Simba byo mu gice cya mbere byatsinzwe na Emmanuel Okwi. icya mbere yagitsinze ku munota wa 11 w’umukino, icya kabiri agitsinda ku munota wa 20.

Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe n’imvura y’ibitego dore ko ari cyo Simba SC yabonyemo ibitego bitandatu byose. Iyi mvura y’ibitego yatangiye ku munota wa 47 ubwo Emmanuel Okwi yatsindaga igitego cya gatatu ku ruhande rwa Simba SC no ku ruhande rwe.

Nyuma ya Emmanuel Okwi, uwari utahiwe ni Meddie Kagere.

Uyu mugabo Abanya-Tanzania bahaye akabyiniro ka MK14 yatsinze igitego cya kane cyari icya mbere ke muri uriya mukino ku munota wa 69 w’umukino. Ni igitego yatsinze n’umutwe, nyuma y’umupira wari uturutse kuri koruneri yari itewe n’Umunya-Zambia Clatous Chama.

Meddie Kagere yongeye gutsinda igitego ku munota wa 75 w’umukino, ku mupira yari acomekewe na Hassan Dilunga. Cyari igitego cya gatanu cya Simba ari na cyo cye cya kabiri cy’umukino.

MK14 yatsinze igitego cya gatatu muri uriya mukino ku munota wa 83, ku mupira yari ahinduriwe na Mohammed Hussein. cyari icya karindwi cya Simba muri rusange.

Ibindi bitego bibiri bya Simba byatsinzwe na Hassan Dilunga ku munota wa 81 cyo kimwe n’icya nyuma cyatsinzwe n’Umunya-Zambia Clatous Chama mu minota y’inyongera.

Gutsinda uyu mukino byafashije Simba SC gukomeza kuyobora shampiyona ya Tanzania n’amanota 81, mu gihe imaze gukina imikino 31 ya shampiyona. Irarusha amanota ane Young Africans ya kabiri imaze gukina imikino 33 ya shampiyona.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger