AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Meddie Kagere yahembwe nk’umukinnyi w’umwaka muri Simba SC

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Meddie Kagere, amaze guhembwa nk’umukinnyi wahize abandi muri Simba SC mu mwaka w’imikino wa 2018/2019. Ni igihembo uyu musore yegukanye mu gihe nta mwaka we wa mbere aramara muri iyi kipe yo mu gihugu cya Tanzania.

Twibukiranyije, Meddie Kagere yasinyiye Simba SC amasezerano y’imyaka ibiri muri Kamena 2018, nyuma yo kuyigeramo avuye muri Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya,

Abenshi biganjemo abafana ba Young Africans bumvaga ko ntacyo azamara, dore ko bamusebyaga bavuga ko ashaje.

Meddie Kagere mu busanzwe wivugira make, ntiyatinze kwigaragaza nk’umukinnyi w’igitangaza muri shampiyona ya Tanzania ndetse no mu mikino ya CAF Champions league Simba SC yari irimo ikagera muri 1/4 cy’irangiza.

Uretse kuba yarafashije Simba SC kwegukana igikombe cya 20 cya shampiyona ya Tanzania, Kagere yarangije shampiyona ari we ufite ibitego byinshi. Ibitego 23 uyu musore yatsinze byari bihagije kugira ngo ayobore abatsinze ibitego byinshi.

Muri rusange ikipe ya Simba SC yayikiniye 53 ayitsindira ibitego 54 harimo n’icyo yatsinze ikipe ya Sevilla FC yo muri Espagne.

Mu bandi bakinana na Kagere bagiye begukana ibihembo, harimo Aishi Manula wahembwe nk’Umuzamu w’umwaka, Erasto Nyoni wahembwe nka myugariro w’umwaka, James Kotei wahembwe nk’umukinnyi mwiza wo hagati mu kibuga, John Bocco wahembwe nka rutahizamu w’umwaka cyo kimwe na Rashid Juma wahembwe nk’umukinnyi ukiri muto.

Igitego cy’umwaka cyabaye icyo Clatous Chama yatsinze ikipe ya Nkana FC y’iwabo muri Zambia.

Ni mu gihe kandi Omary Shurua yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka mu bari n’abategarugori.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger