AmakuruImikino

Meddie Kagere yafashije Simba SC kwisengerera Al Ahly yo mu Misiri

Ikipe ya Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania, yitwaye neza itsinda ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri igitego 1-0.

Hari mu mukino wa kane w’itsinda D mu irushanwa rya CAF Champions league.

Uyu mukino wabereye kuri Stade y’igihugu ya Tanzania iherereye i Dar Es Salaam mu murwa mukuru.

Ni umukino Simba SC yaje gukina uheruka gutsindwa ibitego 10 mu mikino ibiri ya CAF Champions league yaherukaga gukina. Umukino wa mbere yari yawutsinzwemo na AS Vita Club ibitego 5-0, uwa kabiri nanone iwutsindwa na Al Ahly 5-0.

Umukino w’uyu munsi wagombaga gushimangira ko nta kipe n’imwe ishobora gukura amanota i Dar Es Salaam nk’uko iyi kipe imaze igihe yarabimenyereje abakunzi bayo.

Mu kibuga uyu munsi, wabonaga ko abasore ba Simba bafite ishyaka imbere y’ikipe ya Al Alhy.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Ikipe ya Simba yafunguye amazamu ku munota wa  65 w’umukino ibifashijwemo na rutahizamu Kagere Meddie.

Ibyo uyu musore yakoze byibukije ibyo rutahizamu Jacques Tuyisenge yakoreye ikipe ya Zamalek na yo yo mu Misiri mu minsi ishize ubwo bahuriraga muri Total CAF Confederations Cup. Uyu musore ukomoka i Rubavu yatsinze ibitego 2 muri 4 ikipe ye ya Gor Mahia yatsinze Zamalek anatanga imipira ibiri yavuyemo ibitego.

Mu gihe habura imikino ibiri ngo imikino y’amatsinda irangire, ikipe ya Simba ifite amanota atandatu. Iracyafite amahirwe ya 1/4 cy’irangiza mu gihe yaba ishoboye kwitwara neza muri iyi mikino. Umukino umwe izawusuramo JS Smoura yo muri Algeria, undi iwakiremo AS Vita Club yo muri RDC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger