AmakuruImikino

Meddie Kagere wahawe izina ry’imbunda yashimangiye ubuhangage bwe yihaniza Azam

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi wamaze guhabwa n’Abanya-Tanzania izina ry’imbunda, yongeye gushimangira ubuhangage bwe afasha Simba SC akinira gutsinda Azam FC mu mukino wa shampiyona ya Tanzania.

Meddie Kagere yamaze guhabwa n’Abanya-Tanzania izina rya “MK14” bamugereranya n’imbunda kubera ibitangaza akomeje gukora mu kipe ya Simba kuva yayigeramo mu mpeshyi y’umwaka ushize avuye muri Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya.

Nyuma yo gutsinda igitego 1-0 Cyafashije Simba SC gukura amanota atatu kuri Young Africans mu minsi mike ishize, uyu musore yongeye gutsinda ibitego 2 muri 3-1 Simba yatsinze Azam kuri uyu wa gatanu.

Igitego cya mbere yagitsinze ku munota wa gatanu w’umukino, icya kabiri agitsinda ku wa 78 w’umukino. Ikindi gitego cya Simba cyatsinzwe na John Bocco usanzwe ari kapiteni wayo, mu gihe Azam yatsindiwe impozamarira na Frank Domayo ku munota wa 81 w’umukino.

Uyu musore kandi akomeje gufasha ikipe ya Simba SC kwitwara neza mu mikino ya Total CAF Confederations Cup aho iri ku mwanya wa kabiri mu tsinda D n’amanota atandatu. Ayoboye kandi abamaze gutsinda ibitego byinshi muri iri rushanwa aho afite bitandatu.

Amakipe yagiye asogongera ku buhangage bwe mu mikino ya CAF Champions league y’uyu mwaka, harimo Nkana FC yo muri Zambia, JS Smoura yo muri Algeria na National Al Ahly yo mu Misiri iheruka kumubonera i Dar Es Salaam ubwo Simba yahayitsindiraga igitego 1-0. Ni igitego cya Kagere kinjiye ku munota wa 65 w’umukino.

Meddie Kagere na bagenzi be bishimira igitego cya gatatu bari bamaze gutsinda Azam.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger