AmakuruImikino

Meddie Kagere mu bahataniye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka muri Simba SC

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Meddie Kagere, ari mu bakinnyi ba Simba SC bahataniye ibihembo by’uwahize abandi muri uyu mwaka w’imikino uri kugana ku musozo.

Ni nyuma ko kugera muri iyi kipe y’umuherwe Mohamed Dewji mu mpeshyi y’umwaka ushize avuye muri Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya.

Magingo aya Kagere amaze gutsindira Simba SC ibitego 20 muri shampiyona, bimushyira ku mwanya wa mbere mu bamaze gutsinda ibitego byinshi muri sha,mpiyona ya Tanzania.

Meddie Kagere ahataniye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka, ndetse n’icya rutahizamu w’umwaka mu kipe ya Simba.

Igihembo cya rutahizamu w’umwaka agihataniye na John Bocco usanzwe ari kapiteni wa Simba cyo kimwe na rutahizamu w’Umugande Emmanuel Arnold Okwi. Igihembo cy’umukinnyi w’umwaka Kagere agihataniye na John Bocco cyo kimwe n’Umunyazambia Clatous Chama uhabwa amahirwe menshi yo kucyegukana.

Ibindi bihembo biri guhatanirwa harimo icy’umuzamu w’umwaka, myugariro w’umwaka ndetse n’umukinnyi wo hagati w’umwaka.

Igihembo cy’umuzamu mwiza gihataniwe na Aishi Manula usanzwe ari umuzamu wa mbere wa Simba cyo kimwe na Deogratias Munishi usanzwe ari umwungiriza we.

Abahataniye igihembo cya myugariro mwiza barimo Umunya-Cote d’Ivoire Sergio Wawa Pascal, Shomari Kapombe cyo kimwe na Erasto Nyoni.

Ni mu gihe James Kotei, Jonas Mukude na Mzamiru Yassin bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza ukina mu kibuga hagati.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger