AmakuruImikino

Me Mussa Masumbuko wahoze ari umunyamabanga wa Musanze FC yitabye Imana

Inkuru y’akababaro yamenyekanye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, ni uko Maitre Mussa Masumbuko wahoze ari umunyamabanga wa Musanze FC yitabye Imana aguye mu bitaro bya Ruhengeri.

Amakuru avuga ko Nyakwigendera Masumbuko yazize indwara y’umutima.

Maitre Masumbuko yari umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Musanze FC kugeza muri Mutarama uyu mwaka, mbere yo kwandika ibaruwa isezera ku nshingano yari afite. Ni icyemezo yafashe nyuma y’icyumweru kimwe Musanze FC yirukanye uwari umutoza wayo wungirije ahanini bitewe n’umwuka mubi wari mu buyobozi bukuru bwa Musanze FC.

Musanze FC Masumbuko yakoreraga yamwifurije iruhuko ridashira ibinyujije kuri Twitter yayo.

Musanze yagize iti” Ruhukira mu mahoro Me Mussa Masumbuko. Turabizi ko bikomeye cyane kubyakira, gusa dukwiye kwibuka ko urupfu urupfu ari impera y’ubuzima tubona, rukanaba intangiriro y’ubuzima buhoraho.”

Imana imuhe iruhuko ridashira!

Twitter
WhatsApp
FbMessenger