AmakuruImikino

Masudi Djuma yatandukanye n’ikipe ya Simba SC

Masudi Djuma Irambona wari Umutoza wungirije w’ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania yatangukanye niyi kipe ahanini byavuzwe ko byaturutse ku kutumvikana yagiranye na Patrick Uassems umutoza mukuru .

Masudi Djuma w’imyaka 41 gutandukana n’iyi kipe byatangajwe ku mugoroba wo kuri  wa mbere taliki ya 08 Ukwakira, bitangajwe n’Umuvugizi w’iyi kipe Haji Manara wavuze ko bahisemo gusesa amasezerano n’uyu mutoza w’umurundi wari umaze amezi 13 afatanya n’umutoza mukuru gutoza iyi kipe.

Masudi wamamaye hano mu Rwanda atoza ikipe ya Rayon Sports mbere yo kwerekeza muri Simba yanze kugira icyo atangaza kumakimbirane yari afitanye n’umutoza mukuru ahubwo ashimira abayobozi ba Simba ku mubano mwiza bagiranye mu gihe yari amaze muriyi kipe iri kumwanya wa kane ubu muri shampiyona ya Tanzania igeze ku munsi wa cyenda n’amanota 14.

Masudi Djuma  afite abakunzi batari bake hano mu Rwanda kubera ibihe yahagiriye dore ko yanahakiniye umupira w’amaguru mu makipe atandukanye nka APR FC, Rayon Sports na Kiyovu Sports anahatoza ikipe ya Rayon Sports.

Masudi Djuma aha agira inama Haruna Niyonzima
Twitter
WhatsApp
FbMessenger