AmakuruImikino

Masudi Djuma yamaze kuba umutoza wa Bugesera FC

Masudi Djuma wari umaze iminsi ari umutoza wa Bukavu Dawa yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yamaze kwemezwa nk’umutoza mukuru wa Bugesera FC.

Masudi Djuma yasinye amasezerano muri Bugesera FC

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere ni bwo ikipe ya Bugesera yamaze gutangaza ko yamaze kwemeza MasuDI Djuma nk’umutoza mukuru, nyuma y’uko yari yamaze gusezera ku ikipe ya Bukavu Dawa yari amaze iminsi abereye umutoza.

Mu mpera z’iki cyumweru ni bwo ikipe ya Bugesera yatangaje ko yamaze gusesa amasezerano yari ifitanye n’umutoza Bisengimana Justin kubera umusaruro muke, aho mu mikino umunani yari amaze gutoza yanganyije imikino ibiri  mu gihe yabashije gutsinda imikino ibiri gusa (Heroes na Muhanga FC), atsindwa imikino ine (APR FC, Rayon Sports, Police FC na Etincelles).

Mu butumwa ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC bwatanze ku bafana n’abakunzi bayo mu ijoro ryakeye  yagize iti “Mwiriwe neza? Nk’uko twari twabibasezeranyije ko bitarenze kuwa gatatu tuzaba twaberetse umutoza mushya usimbura uwo twari dusanganywe,nyuma y’uko tutabashije kumvikana na Karekezi Olivier byabaye ngombwa ko tuganiriza abandi batoza barimo na Masudi Djuma birangira tubashije kumvikana ubu yamaze gusinya. Ni umutoza wa Bugesera FC guhera uyu munsi taliki ya 12 Ugushyingo 2019. Akaba aratangira imyitozo saa tatu (saa 9hoo’) ababishobora kubona umwanya mwahagera tugakurikirana imyitozo ye ya mbere azakoresha. Mugire ijoro ryiza”.

Masudi Djuma yerekeje muri Bugesera FC nyuma y’uko muri Mata uyu mwaka ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali bwafashe icyemezo cyo gutandukana na we ubwo yari ayimazemo amezi atandatu guhera mu Ukwakira 2018. Mu mikino 22 yatoje AS Kigali , yatsinzemo imikino 7, anganya 8, atsindwa 7.

Masudi Djuma yageze mu Rwanda mu 1998, akinira APR FC imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Kiyovu Sports.

Mu 2003 nibwo yerekeje muri Rayon Sports maze mu 2004 ayifasha gutwara shampiyona ubwo yatozwaga na Kayiranga Baptiste, nyuma ava muri iyi kipe yerekeza mu gihugu cya Seychelles mbere yo kugaruka muri Rayon Sports  muri 2006, agakina umwaka umwe.

Masudi Djuma yaretse gukina ruhago mu 2010 mu ikipe ya Inter Stars, agana mu butoza aho kugeza ubu afite Licence B ya CAF yabonye muri 2013.

Rayon Sports ni yo kipe yabereye umutoza mukuru guhera muri Gashyantare 2016, ayihesha igikombe cya shampiyona ya 2016/17 n’igikombe cy’Amahoro cya 2016.

Ahandi yatoje ni muri Inter FC na Inter Star z’i Burundi, aho yari umutoza wungirije ndetse no mu ikipe y’igihugu y’u Burundi y’abato yatoje mu 2015

Twitter
WhatsApp
FbMessenger