AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Masudi Djuma yabaye umutoza wa 2 ugiye kwirukanwa muri shampiyona y’u Rwanda

Ikipe ya Rayon Sports yafashe icyemezo cyo kwirukana Umurundi Irambona Masudi Djuma wari umutoza wayo mukuru kubera umusaruro mubi.

Ni nyuma y’uko iyi kipe ikomeje kwitwara nabi muri shampiyona, dore ko iri ku mwanya wa kane n’amanota 11 mu gihe imaze gukina imikino irindwi ya shampiyona.

Ubushobozi bw’umutoza Masudi bwatangiye gushidikanywaho ubwo yatsindwaga na APR FC ibitego 2-1, bikomereza ku mukino Rayon Sports yatsinzemo bigoranye Etoile de l’Est igitego 1-0; mbere yo kunganya ibitego 2-2 na Espoir FC no gutsindwa na Kiyovu Sports ibitego 2-0.

Icyemezo cyo kwirukana Masudi Djuma cyafashwe ejo ku wa Mbere, nyuma y’inama ya Komite nyobozi ya Rayon Sports yateranye.

Iyi Komite yafashe icyemezo cy’uko igomba kwishyura Masudi amezi atatu y’umushahara (biri mu masezerano y’uko aramutse yirukanwe kubera umusaruro mubi yahembwa amezi atatu) n’ibindi byose bamugomba bihwanye na Frw miliyoni 5, ubundi bagatandukana ku neza.

Cyakora cyo ngo impamvu iyi kipe itahise itangaza ko Masudi batandukanye ni uko itarabona umusimbura we by’agateganyo, dore ko agomba kujyana na Dusange Sacha wari umwungirije.

Andi makuru avuga ko kuri ubu Komite ya Rayon Sports iri kuvugana n’umutoza wungirije wa AS Kigali, Jimmy Mulisa, kugira ngo aze gufatanya na Romami Marcel kuza kuyitoza.

Masudi Djuma agiye kuba umutoza wa kabiri wirukanwe rugikubita, nyuma ya Habimana Sosthène watozaga Etincelles FC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger