Imikino

Masudi Djuma mu biganiro na Musanze FC

Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports Irambona Masudi Djuma amaze iminsi ari kuganira n’ikipe ya Musanze ngo abe yaza gusimbura Habimana Sosthene weguye ku mirimo yo gutoza iyi kipe mu minsi yashize.

Sosthene Habimana ni we wafashe icyemezo cyo kureka imirimo yo gutoza Musanze nyuma y’igitutu yari amaze iminsi ashyirwaho n’ubuyobozi bw’iyi kipe yo mu Ruhengeri bwamusabaga gutanga ibisobanuro by’umusaruro muke, mu gihe umubano we n’abafana b’iyi kipe yo mu majyaruguru na wo washidikanywagaho.

Nyuma y’igenda rye kandi havuzwe byinshi, dore ko hari n’amakuru yasakaye avuga ko mu byo yazize harimo no gukoresha amarozi, hakiyongeraho ko yari afitanye umubano mubi na bamwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba b’iyi kipe barimo n’uwahoze ari Kapiteni wa Musanze Peter Otema ndetse na Wayi Yeka wari umwungirije.

Nyuma y’igenda rya Sosthene, ikipe ya Musanze yahise itangira ibiganiro n’abatoza batandukanye ngo harebwe uwamusimbura, aho ku ikubitiro havugishijwe Masudi Djuma kuri ubu uri mu ikipe ya Simba nk’umutoza wa gatatu.

Masudi akigera muri Rayon Sports.

Amakuru aturuka mu ikipe ya Musanze avuga ko bigoranye ko Masudi yaza kuba uyu mutoza bitewe n’amafaranga y’ikirenga ari kwaka, nk’uko umwe mu bayobozi b’iyi kipe yabitangarije Ikinyamakuru RuhagoYacu dukesha iyi nkuru.

Yagize ati: “Ubundi Masudi ni we twashakaga mbere y’abandi, gusa amafaranga ari gusaba ni menshi. Twihaye kugeza kuri uyu wa gatatu, naba atagabanyije ubwo tuzamureka”.

Uretse Masudi Djuma, ikipe ya Musanze iri kuvugana n’abandi batoza barangajwe imbere na Yves Rwasamanzi utoza Marines ari na we uhabwa amahirwe, hakaza Bizimana Abdu Bekeni, Okoko Godefroid na Gatera Alphonse.

Undi mutoza wari watekerejweho mbere ni umugande Paul Nkata wa Uganda Revenue Authority wari waranzwe na Bokota Labama dore ko yari yaramutoje muri iyi kipe yo muri Uganda. Uyu ariko ibye byahise birangira.

Bitandukanye n’umwaka ushize iyi kipe yagize umusaruro mwiza ubwo Habimana Sosthene yafatanyaga na Ndikumana Katauti, bagafasha Musanze FC gusoza shampiyona ya 2016/17 ku mwanya wa gatandatu n’amanota 45, ndetse basezererwa mu gikombe cy’Amahoro bakuwemo na Rayon Sports.

Uyu mwaka, iyi kipe yatangiye shampiyona itozwa na Sosthene afatanya na Muhabura Rdjab utoza abazamu mbere y’uko haza umutoza wungirije, yagiye irangwa n’ubwumvikane bucye hagati y’abatoza ndetse n’abakinnyi, byatumye haba umwuka mubi mu ikipe.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger