AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi b’Amavubi bagomba kwitegura Guinea barimo Djabel

Mashimi Vincent, umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi amaze guhamagara abakinnyi 27 bagomba gutangira kwitegura umukino w’ijonjora ry’igikombe cya Afurika Amavubi azahuriramo na Guinea Conakry.

Uyu mukino wa gatatu ubanza w’itsinda H uteganyijwe kubera muri kuri Stade du 28 Septembre i Conakry muri Guinea. Hazaba ari ku wa 12 Ukwakira mbere y’uko aya makipe ahurira mu mukino wo kwishyura uteganyijwe kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 16 Ukwakira.

Abakinnyi bahamagawe barimo 7 bakina hanze y’u Rwanda, mu gihe 20 basigaye bakina mu makipe atandukanye ya hano mu Rwanda. Biganjemo abari biteguye umukino Cote d’Ivoire yatsinzemo Amavubi, gusa harimo n’abandi bake biyongereyemo harimo n’abahamagawe ubwa mbere.

Mu bakinnyi biyongereye muri iyi kipe harimo Abouba Bashunga wa Rayon Sports, Djabel Manishimwe wa Rayon Sports utari wahamagawe ubushize cyo kimwe na Jacques Tuyisenge utarakinnye umukino wa Cote d’Ivoire kubera imvune.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Vincent Mashami utoza iyi kipe yavuze ko n’ubwo batakaje imikino 2 ibanza bagifite ikizere cyo kubona itike y’igikombe cya Afurika.

Mashami yagize ati” Turacyafite ikizere n’ubwo tumaze gutakaza amanota 6, dukeneye gukora cyane kugira ngo dutsinde imikino isigaye. Birasa n’aho dufite umusozi muremure wo kurira, gusa ntabwo turatakaza ikizere.”

Ku bakinnyi barimo Djabel na Bashunga, umutoza Mashami yavuze ko bamaze igihe bakora cyane ari na yo mpamvu bahamagawe, gusa ngo urugamba kuri bo ntabwo rurarangira kuko bagifite ibindi byinshi byo gukora.

27 bahamagawe n’umutoza Mashami Vincent:

Abazamu: Kwizera Olivier (Free State Stars, South Africa), Kimenyi Yves (APR FC), Bashunga Abouba (Rayon Sports FC) na Rwabugiri Omar (Mukura VS)

Abakina inyuma: Nirisarike Salomon (AFC Tubize, Belgium), Rwatubyaye Abdoul (Rayon Sports FC), Rugwiro Herve (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports FC), Fitina Ombolenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga (Rayon Sports FC) NA Rusheshangoga Michel (APR FC).

Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC), Mukunzi Yannick (Rayon Sports FC), Ngendahimana Eric (Police FC), Muhire Kevin (Rayon Sports FC), Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, Belgium), Haruna Niyonzima (SC Simba, Tanznaia), Manishimwe Djabel (Rayon Sports FC),Buteera Andrew (APR FC), Niyonzima Ally (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (APR FC) na Ciza Hussein (Mukura VS)

Abataha izamu: Kagere Meddie (SC Simba, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya), Hakizimana Muhadjiri (APR FC) na Usengimana Dany (Tersana SC, Egypt)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger