AmakuruAmakuru ashushye

Maroc yagaragaje icyizere gikomeye yabonye kuri Louise Mushikiwabo uyoboye OIF

Igihugu cya Maroc cyatanze Madam Louise Mushikiwabo nk’umukandida umwe rukumbi ukwiriye gukomeza kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, mu gihe manda ye ya mbere iri kugana ku musozo.

Manda ya Mushikiwabo y’imyaka ine, izarangira muri uyu mwaka wa 2022. Biteganyijwe ko amatora y’Umunyamabanga wa OIF agomba kuba ku wa 20 Ugushyingo 2022 i Djerba muri Tunisia.

Mushikiwabo afite amahirwe yo kongera kwiyamamaza akaba yatorerwa manda ya kabiri kuko amategeko y’uyu muryango abimwemerera.

Ku wa Mbere, nibwo gutanga abakandida byatangiye. Ubwami bwa Maroc bwatanze Mushikiwabo nk’umukandida rukumbi ukwiriye kuyobora OIF muri manda nshya bunasaba ko ashyigikirwa.

Bwavuze ko bwifuza gushyigikira Mushikiwabo kugira ngo abashe gushyira mu bikorwa amavugurura yatangiye mu mikorere y’uyu muryango.

Ikindi kandi ni uko bubona Mushikiwabo nk’umukandida rukumbi kuri uyu mwanya, busaba ko yazatorwa mu nama itaha y’abakuru b’ibihugu itegerejwe muri Tunisia.

Kandidatire ya Mushikiwabo yatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Maroc, Nasser Bourita.

Ati “Turashaka gukomeza aya mavugurura”. Yabivuze yumvikanisha ko kuba Mushikiwabo yaba umukandida rukumbi byatuma bigerwaho.

Gutanga kandidatire byatangiye ku wa 23 Gicurasi 2022, bizarangira ku wa 23 Kanama 2022. Zizatangazwa mu Nama y’Abaminisitiri bagize uyu muryango izaba ku wa 6 Ukwakira 2022.

Amatora nyir’izina azabera i Djerba ku wa 20 Ugushyingo 2022 mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bagize uyu muryango.

Mushikiwabo ni we uhabwa amahirwe yo kongera gutorerwa kuyobora uyu muryango mu yindi manda y’imyaka ine.

Umuvugizi we, Oria Kije Vande Weghe, muri Werurwe yabwiye IGIHE ko mu nshingano yari afite z’ibanze yahawe n’abakuru b’ibihugu bigize OIF, harimo gusubiza ku murongo no gukomeza guhesha agaciro mu rwego mpuzamahanga uyu muryango.

Ati “Ni akazi kakozwe mu buryo butari bworoshye kuva yagera kuri uyu mwanya. Habanje kubaho igenzura ry’umutungo, kumva neza uko umuryango ukora n’abo ukorana nabo, hakurikiraho kubona uko atanga umurongo w’ibikorwa no kubiyobora.”

Yavuze ko mu myaka itatu ya mbere ya Mushikiwabo, icyari gishyizwe imbere ni ururimi rw’Igifaransa, ibikorwa muri Politiki, gushyira imbaraga mu mibanire mpuzamahanga, gufasha urubyiruko kwiteza imbere n’indi mishinga.

Icyorezo cya Covid-19 cyadutse Mushikiwabo amaze amezi make ku buyobozi. Cyahungabanyije imishinga imwe n’imwe y’uyu muryango ariko Oria asobanura ko byatumye yibanda ku gushyira ku murongo ibijyanye n’ubuyobozi bwa OIF bwihariye mu bice byose.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger