AmakuruImikino

Mario Balotelli yakoze agashya nyuma yo gutsinda Saint-Ètienne igitego

Rutahizamu Mario Balotelli ukinira ikipe ya Olympique de Marseille yo mu gihugu cy’u Bufaransa yaraye afashe amashusho y’uburyo bushya bwe bwo kwishimira igitego abushyira ku rukuta rwe rwa Instagram ubwo bari bari mu kiruhuko nyuma y’igice cya mbere cy’umukino wabahuzaga na Saint-Ètienne.

Ni nyuma y’igitego yari yatsindiye ikipe ye ya Marseille ku munota wa 12 w’umukino, ku mupira yari ahawe na Florian Thauvin.

Ubwo igice cya mbere cyari kirangiye, Balotelli wishimiye iki gitego mu buryo budasanzwe yahise yihutira gushyira amashusho yacyo ku rukuta rwe rwa Instagram. Ibi byahise bimugira uwa mbere ukoze kariya gashya mbere y’uko umukino urangira.

Ibi kandi byanahise byibutsa indi Celebrations ye yamamaye ubwo yatsindaga Manchester United igitego agikinira Manchester City. Balotelli yerekanye agapira ke k’imbere kanditseho amagambo agira ati” Why always me”, mu rwego rwo kwerekana ko ari we watsindiraga Manchester city buri gihe.

Umukino wa Marseille na Saint-Ètienne warangiye Marseille yegukanye amanota atatu nyuma yo gutsinda ibitego 2-0. Igitego cya kabiri cy’iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Bufaransa cyabonetse ku munota wa 21 gitsinzwe na Florian Thauvin kuri Penaliti.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger