AmakuruImyidagaduro

Marina yatunguye abantu ashyira hanze amashusho asomana n’umukobwa mugenzi we (+Video)

Ingabire Deborah uzwi cyane mu muziki nka Marina umwe mu bahanzikazi bigaragaje cyane mu mwaka ushize wa 2018, yatunguranye ashyirahanze ahagaragara amshusho asomana umunwa ku munwa nundi mukobwa mugenzi we aba mukurikira bibaza byinshi kuri aya mashusho.

Uyu mukobwa urangwa n’udushya twinshi mu muziki ,ku rubyiniro cyangwa hanze yawo , mu ijoro ryo ku wa Gatanu, yashyize  kuri Instagram amashusho arigusomana n’undi mukobwa mugenzi we, umunwa ku wundi inshuro eshatu.

Nkuko bigaragara kuri aya mashusho bigaragara ko yafashwe tariki ya 01 Mutarama 2018 i saa cyenda z’amanywa n’iminota 51. Ibi byatumye uyu mukobwa yibazwaho byinshi, bamwe batangira gukeka ko uyu muhanzikazi yaba akundana nabo bahuje ibitsina, bimwe bita ubutinganyi.

Gusa kuruhande rwa Marina we  yavuze ko uriya  mukobwa basomanye ari murumuna we, kandi kuri we ngo ibyo yakoze yumva nta gitangaza kirimo ngo kuko atakundana n’abakobwa bagenzi be, akeneye umukunzi yashaka umuhungu nkuko Imana yabigennye.

“Uriya ni murumuna wanjye, nta birenze ni ibintu bisanzwe, nuko ahubwo abantu babigize ibintu birenze. Kuba wasomana n’umuntu byongeye ari murumuna wawe, gusomana ni umuco.”

“Ntabwo nkundana n’abakobwa kuko nanjye ndi umukobwa, nshaka gukundana nakundana n’abahungu kuko niko Imana yabishyizeho ntabwo nakundana n’abakobwa bagenzi banjye.”

Muri iyi minsi umwe mu mico itari kuvugwaho rumwe mu banyarwanda ni ubutinganyi bivugwa ko uyu muco watangiye kwinjira muri bamwe mubaturarwanda, nubwo kugeza ubu amategeko y’u Rwanda ntacyo avuga ku bakundana bahuje ibitsina,

Kenshi byitwa ubutinganyi iyo abantu babiri bahuje igitsina bakoranye imibonano mpuzabitsina, gusomana n’ibindi bikorwa bigaragaza ko abantu bahuje igitsina bishimanye  ibyo bishobora gutuma rubanda bagukekaho ubutinganyi.

Marina yemeza ko uwo basomanye ari murumuna we

Twitter
WhatsApp
FbMessenger