Imyidagaduro

Marina yasabye imbabazi asubira muri The Mane yaherukaga gusezera

Umuhanzi Ingabire Deborah uzwi nka Marina waherukaga gutangaza ko asezeye imikoranire n’inzu ifasha abahanzi kuzamura no kumenyekanisha ibikorwa by’umuziki wabo The Mane Music Label yivuguruje ku cyemezo yari yarafashe.

Uyu muhanzikazi umaze kwigarurira imitima ya benshi mu muziki Nyarwanda, yasabye imbabazi zo kongera gukorana na The Mane nabo barazimuha nkuko umuyobozi wayo Bad Rama yamaze kubitangaza mu butumwa yageneye abafana.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Gicurasi 2021,nibwo Bad Rama yanditse kuri Instagram avuga ko uyu mukobwa yasabye imbabazi ngo asubire muri The Mane nabo barazimuha aho yanasabye abafana kongera kumushyigikira.

Bad Rama yagize ati “Ndasaba abafana ba The Mane by’umwihariko aba Marina kumushyigikira, tugakomeza urugendo twatangiye!”.

Tariki ya 28 Mata nibwo Marina yasohoye itangazo amenyesha abakunzi b’umuziki ko yasezeye muri The Mane Music Label.

Ntabwo yabashije kuvuga impamvu yatumye asesa amasezerano y’imyaka irindwi yari asigaje muri The Mane gusa yashimiye iyi lebel ibyo yamugejejeho.

The Mane yasaga nk’iyasenyutse kuko Queen Cha, na Aristide wari ushinzwe gukurikirana inyungu z’abahanzi basezereye rimwe nyuma y’aho Safi Madiba na Jay Polly bo bari basezeye mbere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger