AmakuruImikino

Marcos Rojo yahishuye ibanga Messi yababwiye ryafashije Argentina gusezerera Nigeria

Myugariro Marcos Rojo watsindiye Argentina igitego cy’insinzi cyayifashije gukomeza muri 1/8 cy’irangiza mu mikino y’igikombe cy’isi, yatangaje ibanga rikomeye Kapiteni Lionel Messi yabawiye ryatumye bashobora gusezerera Nigeria yari yabitendetseho.

Lionel Messi yari yafunguye amazamu ku ruhande rwa Argentina ku munota wa 14 w’umukino, gusa iki gitego cyaje kwishyurwa na Victor Moses kuri Penaliti ku munota wa 48 w’umukino.

Kunganya uyu mukino byari gutuma Argentina isezererwa muri iyi mikino ikomeje kubera mu gihugu cy’Uburusiya, bigaha Nigeria kuzamukana na Croatia muri 1/8 cy’irangiza.

Ku munota wa 86 w’umukino ni bwo Abanya Argentina basubije imitima mu gitereko, nyuma y’igitego cyatsinzwe na Marcos Rojo usanzwe ukinira Manchester United yo mu Bwongereza.

Rojo watsinze iki gitego yavuze ko inama Lionel Messi yabagiriye bakiri mu rwambariro mbere y’uko amakipe agaruka mu gice cya kabiri ari yo yabafashije kugera muri 1/8 cy’irangiza.

Nyuma y’uyu mukino Rojo yagize ati” Messi yatwegereye atubwira ko tugomba gutuza kandi ntitwinanize.”

“Twumvise turuhutse kandi ubutumwa yaduhaye bwadufashije cyane, by’umwihariko njye bwampaye icyizere kinshi cyane. Messi ni kapiteni wacu kandi ni we mu kapiteni wa mbere ku isi, byari bishimishije gutsinda kiriya gitego. Messi yabwiye buri umwe muri twe ko ari ugupfa no gukira. Byakabaye byagenze nabi, twakabaye twatsinzwe gusa Messi ntabwo asanzwe.”

“Njye na Masherano yatubwiye ko twigira imbere. Yatubwiye ko buri wese agomba kwataka uko bishoboka. Mu by’ukuri yayoboye umukino n’ingaruka zawo. Ni umuyobozi, ni uwa mbere.”

Uru si rwo ruhare rwonyine Messi yagize muri uyu mukino kuko hari n’amakuru avuga ko yagize uruhare mu misimburize y’abakinnyi.

Hari nk’amakuru yiriwe avuga ko Jorge Sampaoli utoza Argentina yabanje kumubaza niba yavana mu kibuga Nicolás Tagliafico ku munota wa 81 w’umukino akinjiza mu kibuga Sergio Aguero, bikarangira Messi abimwemereye.

Messi yishimira igitego cya mbere.
Messi agira inama abakinnyi ba Argentina.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger