AmakuruImikino

Maradona yasekeje abantu avuga ko ari we wakemura ibibazo Manchester United ifite

Umunya-Argentine Diego Armando Maradona, yatangaje abatari bake nyuma yo kwigamba ko ari we ufite ubushobozi bwo gukemura ibibazo byo kudatwara ibikombe bisigaye byarabaye akarande ku kipe ya Manchester United.

Maradona ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza ba ruhago isi yagize mu mateka yayo, magingo aya ni umutoza w’ikipe yitwa Dorados ibarizwa muri shampiyona y’ikiciro cya kabiri muri Mexique.

Mu gihe ikipe ya Manchester United y’umutoza Ole Gunnar Solskjaer yugarijwe n’ibibazo byo kudatwara ibikombe ndetse ikaba itazanagaragara mu mikino ya UEFA Champions league y’umwaka utaha, Maradona asanga afite ubushobozi bwatuma iyi kipe yongera kuba igihangage nk’uko yahoze mu myaka yashize.

Uyu munya-Argentine yahamije ibi mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru FourFourTwo magazine.

Ati” Niba Manchester United ikeneye umutoza, ni njye muntu wo kuyitoza. Ndabizi ko bagurisha imyambaro myinshi cyane ku isi hose, gusa bakeneye no gutwara ibikombe. Ibyo nabibagezaho.”

” Manchester United yahoze ari ikipe nkunda mu Bwongereza. Yari ikipe nziza cyane inafite abakinnyi beza itozwa na Ferguson. Gusa ubu nsigaye nkunda Manchester City. Ndabizi ko bigoranye guhinduka gutyo, gusa byatewe na Kunu Aguero. Ni kenshi tuganira kandi akina mu kipe nziza cyane.”

Maradona wamamaye nk’umukinnyi mu makipe ya Napoli na FC Barcelona, yanagize umukinnyi wakinaga hagati mu kibuga ha Manchester United ashimagiza ariko agira n’undi anenga.

Yashimagije Ander Herrera ariko ananenga cyane Paul Pogba.

Ati” Muri Manchester United nakundaga Ander Herrera.” Ageze kuri Pogba yagize ati” Paul Pogba? Ntabwo yitanga bihagije. Nabashije gukinira i Old Trafford [muri 1/4 cy’irangiza cya Champions league yo mu] hari urusaku rwinshi, boshye urwo muri Bombonera[ stade y’iwabo muri Argentina]”.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger