AmakuruImikino

Manishimwe Djabel yakomoje ku hazaza he muri Rayon Sports

Manishimwe Djabel, umukinnyi wo hagati mu kibuga mu kipe ya Rayon Sports yamaze amatsiko abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, by’umwihariko aba Rayon Sports avuga ko ntaho ateganya kuba yajya.

Ibi uyu musore ukomoka mu karere ka Gatsibo yabitangaje mu gihe hari hamaze iminsi hari amakuru avuga y’uko ari mu nzira zisohoka muri iyi kipe y’Ubururu n’umweru, ikipe ya APR FC ikaba ari yo yari ikomeje gushyirwa mu majwi yo kuba yamwegukana.

Abajijwe ku hazaza he ubwo iyi kipe yari mu myitozo yitegura umuukino wa CAF Confederations Cup ifitanye na USM Alger yo muri Algeria, Djabel Manishimwe yavuze y’uko icyo na bagenzi be bashyize imbere ari umukino wa CAF Confederations Cup bafitanye na USM Alger, kandi ko umutima we nta handi uri hatari muri Rayon Sports.

Ati” Imikino nk’iriya ikomeye turayimenyereye cyane…magingo aya twe nk’ikipe icyo duhanze amaso ni umukino wa CAF Confederations dufitanye na USM Alger, kandi icyiza ni uko ntawe ndasinyira. Umutima wanjye uracyari hano(Rayon Sports).”

Rayon Sports izacakirana na USM Alger yo muri Algeria, mu mukino wa gatatu wa CAF Confederations Cup mu tsinda D uteganyijwe kubera kuri Stade ya Kigali ku wa 18 Nyakanga 2018.

Mutsinzi Ange Jimmy mu bitabiriye imyitozo itegura USM Alger.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger