AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Manishimwe Djabel afashije APR FC gukura amanota atatu ya mbere i Bugesera

Ikipe ya APR FC ibifashijwemo na Djabel Manishimwe, ibonye amanota atatu ya mbere muri shampiyona nyuma yo kujya gutsindira Bugesera ku kibuga cyayo igitego 1-0.

Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona.

Bugesera FC yakinnye iminota myinshi y’uyu mukino ifite abakinnyi 10 mu kibuga gusa, kuko ku munota wa gatandatu w’umukino rutahizamu Peter Otema yeretswe ikarita itukura nyunma yo gukubita umugeri umuzamu Rwabugiri Omar.

APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 33 ibifashijwemo na Djabel, ku mupira uyu musore yari ahawe na Bukuru Christophe bavanye muri Rayon Sports.

Ni nyuma y’uburyo bukomeye iyi kipe yari yahushije ku munota wa 17 w’umukino, ubwo Danny Usengimana yacengaga umuzamu Kwizera Janvier ariko akananirwa gushyira umupira mu rucundura.

Igice cya kabiri cy’umukino na cyo cyihariwe na APR FC, gusa iyi kipe y’ingabo z’igihugu inanirwa kubyaza umusaruro amahirwe make yagiye ibona.

Umutoza Mohammed Eradi Adil yanakoze impinduka ashyira mu kibuga abakinnyi bakina basatira nka Ishimwe Kevin, Nshuti Innocent na Nizeyimana Djuma, gusa izi mpinduka nta musaruro ukomeye zigeze ziha iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda.

Magingo aya APR FC imaze kugira amanota ane mu mikino ibiri ya shampiyona imaze gukina. Iyi kipe izongera kugaruka mu kibuga ikina na Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa gatatu uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger