AmakuruImyidagaduro

Mani Martin yikomye abanyeshuri biga umuziki batumirwa mu bitaramo bagasubiramo ibihangano by’abandi

Umuhanzi Mani Martin wamenyakanye cyane mu muziki Nyarwanda aho aririmba indirimbo zitandukanye cyane cyane izibumbatiye ubutumwa bwo gusigasira umuco gakondo w’Abanyarwanda, yagarutse ku banyeshuri biga umuziki batumirwa mu bitaramo bagasubiramo indirimbo z’abandi.

Uyu muhanzi yagaragaje ko igihe aba banyeshuri batumiwe bagasubiramo indirimbo z’abandi bahanzi batabanje kubimusabira uburenganzira, bitaba binyuze mu muco kuko nawe ubwe aba yaranditse iyo ndirimbo kugira izamuhe inyungu mu gihe runaka.

Yibaza mu gihe indirimbo y’umuhanzi yaba ikomeje gukoreshwa mu nyungu z’abandi we bakamwibagirwa, aho ashobora kuzungukira nk’umuhanzi w’Umunyarwanda ugamije kugera ku iterambere binyuze mu bihangano bye.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati:” Ni ryari njyewe (umuhanzi w’umunyarwanda) nzabona inyungu iva mu bihangano byanjye mu gihe @minispoc / Larc batumira #nyundoschoolofmusic mu birori n’amaserukiramuco nka #jamafest kuririmba ibihangano byanjye nkiriho, ndi hano ntaho nagiye”?

Yakomeje agaragaza ko mu gihe aba banyeshuri bigishwa umuziki, bagakwiye no gutozwa guhanga ibihangano byabo.

Yagize ati:”Ni kuki abo banyeshuli biga muzika batigishwa guhanga ibyabo ngo batozwe no kubiserukana aho baserukira igihugu hose”?. Uyu muhanzi avuga ko mu gihe MINISPOC na LARC bemeye ko aba banyeshuri bakoresha ibihangano by’undi muhanzi batabanje kubimusabira uburenganzira, ntaho byaba bitaniye no guhohoterwa n’uwakabaye yagutabara.

Mani Martin ahamya ko mbere y’uko umuhanzi akoresha indirimbo runaka mu gitaramo cyangwa mu Iserukira muco yatumiwe na rumwe mu nzego yavuze, habanza kugenzurwa indirimbo azakoresha, basanga harimo indirimbo zahimbwe n’undi muhanzi bakabyemera cyangwa bakabihakana bitewe n’ubwumvikane bwabaye hagati y’impande zombi.

Ibi bikaba ari bimwe mu byo agenderaho yibaza, igituma kugeza ubu igihangano cy’undi muhanzi kidahabwa Agaciro gikwiye.

Yagize Ati:”Ndavuga ibi kuko nziko iteka izi nzego iyo zigiye gukoresha umuhanzi zicisha ijisho mu rutomde rw’ibihangano azakoresha, (bakemeza cg bagahakana) ubu iyo babonyemo indirimbo zitahimbwe N’ugiye kuziririmba bakazemeza nta n’uruhushya rwa nyirazo babonye ntibiba ari ukwangiza uburenganzira bw’umutungo mu by’ubwenge?”.

Bamwe mu bakurikira uyu muhanzi ku rubuga rwa Instagram yanyujijeho ubutumwa, bemeza koi bi bigomba guhinduka kuko aribyo bizagarura Agaciro k’imbaraga umuhanzi aba yakoresheje ahanga igihangano cye,bityo bikaba bishobora no kongera inyungu za cyo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger