AmakuruImyidagaduro

Mani Martin yatunguwe no gusanga icyayi cy’u Rwanda ahashegeshwe n’umutingito wa Tsunami muri Japan

Umuhanzi Mani Martin ari kubarizwa mu gihugu cy’Ubuyapani aho yagiye gukorera ibitaramo binyuranye, uyu muhanzi ugomba kumarayo ukwezi kurengaho iminsi mike uhereye igihe yagendeye ari no kugenda asura ahantu hatandukanye h’amateka y’Ubuyapani, hamwe mu ho yasuye ni ahubakiwe abakuwe mu byabo n’umutingito wa Tsunami.

Mani Martin yasuye aba bantu kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kamena 2019 aranaharirimbira, nkuko bigaragara mu mashusho yashyize hanze, uyu musore yari yishimiye kuba yasuye aha hantu akaba yanatunguwe n’uko yahasanze icyayi cy’u Rwanda yasangiye n’abatuye muri aka gace.

Nkuko Mani Martin abigarukaho, aha hantu hameze nk’inkambi, cyakora ubu Leta imaze kugenda ibubakira amazu yo guturamo, ariko baracyahurira hamwe nk’umuryango mugari wahujwe n’icyo cyiza cya Tsunami kimaze imyaka 8 kibasiye ubuyapani.

Mani Martin yatunguwe no gusanga ikawa y’u Rwanda muri aka gace, yakomeje avuga ko  ikinyobwa kihiganza cyitwa Rwandan coffee (ikawa y’uRwanda izwi nka kawa ya maraba), uwo yabwiraga ko aturuka mu Rwanda wese yahitaga amubwira ati kuri twe uyu ni umunsi wa kawa y’u Rwanda none tunasuwe n’umuhanzi wo mu Rwanda.

Umutingito wa Tsunami ntuzibagirana mu mateka y’Isi, uyu wabaye tariki 11 Werurwe mu mwaka wa 2011, uhitana abantu barenga ibihumbi cumi na bitanu abarenga ibihumbi bitandatu barakomereka mu gihe abarenga ibihumbi bibiri baburiwe irengero. Mu gihe hangiritse ibifitemo agaciro karenga miliyari Magana atatu mirongo itandatu.

Uza ku mwanya wa kane mu mitingito ikaze imaze kubaho mu mateka y’Isi; hari ku itariki 11 Werurwe 2011, aho yageze ahareshya n’ibirometero 10 byose y’ubutaka ikaba yari iri ku gipimo cya 9,0.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger