AmakuruImyidagaduro

Mani Martin yatangiye gushyira hanze filime y’uruhererekane ivuga ku buzima bwe

Umuhanzi Maniraruta Martin wamenyekanye nka  Mani Martin yatangiye gushyira hanze ibice bya filime y’uruhererekane yise ‘The Boy from Cyangugu’ ivuga ku buzima bwe na muzika amazemo igihe kirekire.

Mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyabereye Camp Kigali, ku wa 25 Ukwakira 2019, ni bwo herekanywe igice cya mbere cy’iyi filimi cyanashyizwe ku rukuta rwe rwa YouTube ku wa 28 Ukwakira 2019.

The boy from Cyangugu ni filime y’uruhererekane mbarankuru ivuga ubuzima mpamo bwa Mani Martin yakozwe inatunganywa n’umusore ukiri muto usanzwe ufasha uyu muhanzi mu bijyanye n’amashusho, Director Gerard Kingsley.

Amakuru  avuga ko Mani Martin yatekereje gukora iyi filime mu rwego rwo gusangiza abantu byinshi bibaza kuri we cyane ku bijyanye n’uko yinjiye muri muzika, ibyabanjirije ibyo babona ubu n’ibindi.

Ibice by’iyi filimi y’urugendo rw’ubuzima Mani Martin yanyuzemo bizagenda bisohoka mu bihe binyuranye.

Ni urugendo rurerure rurimo byinshi ashaka gusangiza abantu harimo ko umuntu wese abanza kuba umwana akagira indoto nyinshi ariko hakagira iziba impamo, nk’uko we izamubereye impamo ari iza muzika.

Nk’uko bigaragara mu gice cya mbere cy’iyi filimi Mani Martin avuga ko yakuriye mu muryango w’abana 17, akavuga ko umuziki wamubereye inkingi ikomeye mu buzima bwe.

Akomeza avuga ko ku myaka 6 y’amavuko yabashaga gufata mu mutwe indirimbo zose yumvaga kuri radiyo yajya ku ishuri akaziririmbira abanyeshuri.

Ibi byatumye umwarimu wamwigishaga mu ishuri amubwira ko azaba umunyamuziki ukomeye.

Afite imyaka 12 y’amavuko yageze mu Mujyi wa Kigali ashakisha uko yakurikira inzozi ze. Kuri iyo myaka kandi ni bwo yapfushije nyina wari umushyigikiye cyane.

Uretse ibyo kandi Mani Martin avuga ko yakuriye mu kigo cy’impfubyi yivumburira impano yo kuririmbira mu nsengero zitandukanye, birangira akoze indirimbo ihimbaza Imana yise ‘Urukumbuzi’ ari na yo yatumye izina rye rimenyekana cyane kubera ukuntu yakunzwe.

Mani Martin yahishyuye byinshi ku bizima bwe abinyujije muri filime y’uruhererekane

Reba igice cya mbere cya filime ivuga ku buzima bwa Mani Martin

Twitter
WhatsApp
FbMessenger