AmakuruImyidagaduro

Mani Martin yasuye urwibutso rwa Hiroshima ahatewe ibisasu kirimbuzi (+Amafoto)

Mani Martin umuhanzi w’umunyarwanda uri kubarizwa ku mugabane wa Asia mu gihugu cy’ u Buyapani afite yo ibitaramo bitandukanye , mbere y’uko ataramira abi Hiroshima yabanje gusura ahantu h’amateka akomeye ku Isi, Urwibutso rw’abahitanywe n’iturika ry’ibisasu bya kirimbuzi Hiroshima.

Mani Martin ahamya ko uru ruzinduko yakoreye kuri uru rwibutso hari isomo byamusigiye,  “ry’uko igihe tugihumeka tugomba guha agaciro kuba turiho tubinyujije mu kubaha ikiremwamuntu no kurema urwibutso rwiza isi izibuka tutakiriho, mbega nyine kubaho duharanira gusiga Isi ari nziza kuruta uko twayisanze.”

“Natewe agahinda kenshi n’abana bato ngo babaga bari nko mu ishuli ku munsi usanzwe nta ntambara ihari bakajya kumva bakumva bari gushya umubiri wose bagapfa bose bagashira, ingaruka z’ibyo bisasu zagumye kuzahaza n’abakomoka ku babirokotse.”

Kuri uru rwibutso hahora urujya n’uruza rw’abantu bavuye hirya no hino ku Isi ariko by’umwihariko abayapani ubwabo, abana mu mashuri abanza n’ayisumbiye bagira isomo ry’amahoro n’uburyo aharanirwa basura uru rwibutso.

Buri munsi haza amashuri avuye mu mpande zose z’igihugu baje gusura urwibutso. ni rimwe mu isomo ryigishwa buri munsi, kuri uru rwibutso hari ikimenyetso cyihariye cy’abana bato bahitanywe n’ibi bisasu iyo basoje gusura urwibutso bagihagarara imbere bakagira indahiro.

Iyo ndahiro igira iti “Twebwe Abana bato turahiriye kuzaharanira ko hatazongera kubaho intambara, n’andi makimbirane yose atera urupfu rutwara abantu bakuru n’abana bafite inzozi nka bagenzi bacu bahitanywe n’ibisasu bya kirimbuzi, Turasaba isi yose kumva ijwi ryacu ibyo ntibizongere kubaho ukundi.”

Mani Martin abona ko ibi hari icyo u Rwanda rwakagombye kwigira  kubayapani, cyane cyane mu gutoza abana guharanira amahoro binyuze mu kumenya amateka bakiri bato .

Yagize ati “Nahise ntekereza ko abanyarwanda mu burezi hari icyo twakwigira kubayapani, cyane cyane mu gutoza abana guharanira amahoro binyuze mu kumenya amateka bakiri bato maze bakitoza guhiga umuhigo w’uko natwe ibyabaye iwacu bitazongera, byaba byiza cyane uyu mwitozo ushyizwe mu burezi bw’iwacu abana bakagira isomo ryo guharanira amahoro, maze kumyaka runaka wenda nko mu wa 5 cyangwa mu wa 6 bakajya habaho gusura ahari ibimenyetso simusiga by’amateka yacu, bakahigira byinshi bakanahiga umuhigo wo guharanira amahoro.”

Kuri uru rwibutso Mani Martin yahahuriye n’abanyeshuri bari bagiye kwiga amatekay’igihugu cyabo. Mani Martin afite ibitaramo 6 agomba gukorera mu Buyapani kuri ubu amaze gukora kimwe yakoreye  mu mujyi wa Hiroshima aho yanasuye urwibutso rw’ahatewe ibisasu bya kirimbuzi.

Kuri uru rwibutso Mani Martin yahahuriye n’abanyeshuri bari bagiye kwiga amatekay’igihugu cyabo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger