AmakuruAmakuru ashushye

Mani Martin umwe mu bazatanga ibiganiro mu nama izahuza abahanzi bazitabira AMANI Festival

Umuhanzi w’umunyarwanda Mani Martin wamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe na benshi zirimo: Afro,Ndaraye, Romantic  ndetse n’izindi zitandukanye, ari mu bazatanga ibiganiro mu nama izahuza abahanzi bazitabira Amani Festival yegereje kubera mu mujyi wa Goma muri DRC.

Iri serukiramuco rizaba  guhera tariki 15 -17 Gashyantare 2019,mu mujyi wa Goma ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Hazahuriramo ibyamamare bitandukanye byo hirya no hino muri Afurika harimo: Fally Ipupa, Yvan Buravan, Butera Knowless n’abandi bahanzi banyuranye bakunzwe cyane mu karere.

Usibye aba bahanzi bazaririmba, biteganyijwe ko abahanzi bafite inararibonye mu muziki bazatanga ibiganiro mu nama izahuza abahanzi ba hano mu karere iyi nama ikaba iteganyijwe muri iri serukiramuco. Mu bazatanga ibiganiro harimo na Mani Martin.

Nyuma ya Mani Martina ariko kandi undi munyarwanda uzatanga ibiganiro ni Might Popo umunyamuziki akaba n’umuyobozi w’ishuri rya muzika rya Nyundo.

Biteganyijwe ko Mani Martin azava muri Amani Festival agahita yerekeza mu Iserukiramuco rya FESPACO ribera muri Burkinafaso aho azajyana n’abandi bahanzi b’abanyarwanda kugeza ubu bataratangazwa mu gihe hakiri ibiteganyijwe gutunganwa.

Mani Martin azatanga ibiganiro mu bahanzi bazitabira Amani Festival
Twitter
WhatsApp
FbMessenger