AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Mangwende yasezeye ku mugore we yerekeza ku mugabane w’Ubulayi(Amafoto)

Imanishimwe Emanweli wamenyekanye ku izina rya Mangwende mu ikipe ya APR FC, yari asanzwe akinira ari myugariro, yerekeje ku mugabane w’Ubulayi mu gihugu cya Serbia aho agiye gukomereza ibikorwa bye byo gukina Football.

Uyu musore yaherekejwe na zimwe mu nshuti ze harimo n’umugore we Claudio, basezeranyeho ukabona ko gutandukana umwe ngo agende atari ibintu byoroshye na gato.

Ku mugoroba w’ejo hashize ku Cyumweru nibwo uyu mugabo ukina ku ruhande rw’ibumoso yafashe rutemikirere yerekeza muri Serbia.

Umwe mu nshuti za hafi n’uyu mukinnyi wanamuherekeje ku kibuga cy’indege yemeje ko Mangwende agiye gukina mu Serbia atari muri Bulgaria nk’uko bamwe babivugaga ko asanze Fitina. Bikavugwa ko yerekeje mu ikipe ya Crvena Zvezda.

Mangwende akaba agiye abifashijwemo cyane n’uwahoze ari umutoza w’ikipe ya APR FC ukomoka mu gihugu cya Serbia, Petrovic kuko ari we wamushakiye ikipe akaba yaranafashije mugenzi we bakinanaga muri APR FC kubona ikipe muri Bulgaria.

Imanishimwe Emmanuel yinjiye muri APR FC muri 2016 avuye muri Rayon Sports, uyu wari umwaka we wa 3 muri APR FC akaba yarafashije iyi kipe kwegukana ibikombe bikomeye bikinirwa mu Rwanda aribyo shampiyona n’igikombe cy’Amahoro.

Mangwende yasezeye ku mugore we afata rutema ikirere

Twitter
WhatsApp
FbMessenger